RBC yatangiye gupima COVID19 abatuye Umujyi wa Kigali kugirango hamenywe uko icyorezo gihagaze

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (Rwanda Biomedical Centre) cyatangiye gupima icyorezo cya COVID-19 abaturage batuye Umujyi wa Kigali mu buryo bwo gusuzuma aho icyorezo kigeze.

Ni igikorwa cyirimo kizabera mu mihanda imwe n’imwe igize umujyi wa Kigali ariko uyu munsi bakaba bakoreye mu muhanda uva Kimironko unyuze Remera-Stade. Akaba ari igikorwa gisanzwe kimenyerewe ku izina rya (Drive Through).

Abaturage basaga ibihumbi bibiri batuye Umujyi wa Kigali nibo bagomba gupimwa kuva uyu munsi kugeza tariki ya 28 Werurwe 2021 ku munsi wo ku Cyumweru.

Ni nyuma yaho abatuye Umujyi wa Kigali baherutse gukurwa muri gahunda ya Guma Mu Karere yarimaze hafi ukwezi ariko hakaza kugaragara ko iyo gahunda yatumye imibare y’abanduraga ku munsi igabanuka.

Mu Rwanda hamaze gupimwa Coronavirus abantu bangana na 1 102 728, abasanzwemo ubwandu bushya bwa COVID19 ni 21 210, Mugihe abayikize 19 540 barimo 298 banane guhitanwa n’icyorezo.

RBC yatangiye gupima COVID19 abatuye Umujyi wa Kigali kugirango hamenywe uko icyorezo guhagaze

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *