Rayon Sports yigaranzuye Gasogi United yariyatangiye itanga icyizere

Rayon Sports yatsindinze  Gasogi United igitego 1-0 cyatsinzwe na Sugira Ernest kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Wari umukino Rayon Sports yinjiyemo yifuza kuwutsinda ngo igabanye ikinyuranyo hagati yayo na APR FC yari yaraye itakaje ku mukino yahuyemo na AS Kigali.

Ni umukino Gasogi United yatangiye ihererekanya neza imipira, gusa Rayon Sports iza kuyigaranzura itangiye kuyisatira ariko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Ku munota wa 64 w’umukino, ku mupira wari uhinduwe na Eric Rutanga, Sugira Ernest n’umutwe yaje gutsindira Rayon Sports igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *