Rayon Sports yatewe inkunga ya miliyoni 34 Frw muri miliyoni 100 zikenewe ngo yegukane ya Bus y’abakinnyi

Mu gihe cy’amezi atatu Rayon Sports itangaje ko yaguze imodoka ya miliyoni 100 Frw igategerezwa ikabura , iyi kipe yamaze kubona miliyoni 34 Frw zaburaga ngo igice cya mbere cy’ikiguzi  cyishyurwe.

Paul Muvunyi umuyobozi wa Rayon Sports yishimiye iki gikorwa

Ugushyingo 2018 nibwo Rayon Sports yamuritse ku mugaragaro imodoka yo mu bwoko bwa Foton AUV, yakozwe n’uruganda rwo mu Bushinwa rwitwa Beiqi Foton Motor Co Ltd yacuruzwaga na Akagera Motors.

Gusa kuva ubwo kugera ubu ntabwo iratangira gukoreshwa kuko hari amafaranga yari ataraboneka ku gice cya mbere cy’ikiguzi cyayo.

Image result for Rayon Sports yaguze imodoka

Muri miliyoni 50 Frw Rayon Sports yasabwaga ku ikubitiro yari yarabonye miliyoni 16 Frw habura miliyoni 34 Frw yari yaremerewe n’umwe mu bafatanyabikorwa bayo. Iki kigo cyamaze gushyikiriza Rayon Sports aya mafaranga yaburaga ngo igice cya mbere cy’iyi Bus ifite imyanya 52 cyishyurwe. Hasigaye urugamba rwa miliyoni 50 ngo ikipe yegukane burundu imodoka.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *