Rayon Sports yasezereye Nova Bayama ihagarika Djabel Manishimwe.Babivugaho iki?

Amakuru aturuka mu Ikipe ya Rayon Sports FC, aremeza ko Nova Bayama yamaze gushyikirizwa urupapuro rumwemerera kwishakira indi kipe naho Djabel Manishimwe agahagarikwa ukwezi.

Bimwe mu bitumye Nova yemererwa gusohoka muri Gikundiro nk’uko abafana bayo bakunze kuyita, birimo imyitwarire ye, by’umwihariko kubeshya ubuyobozi ko arwaye kugirango nta kine umukino uheruka wa Musanze Fc.

Nova Bayama wageze muri Rayon Sports muri 2106, yari asigaje amezi 6 ku masezerano y’imyaka 2 yari afite Muri RayonSports.

Manishimwe Djabel we yajyanye n’Ikipe i Musanze ku mukino wayifuje na Musanze Fc tariki 4 Mutarama 2019, ava muri camp ajya muri Kenya gushaka Visa yerekeza muri Portugal ahari ikipe imwifuza.

Kubeo ashinjwa, Manishimwe yavuze ko yemera amakosa ndetse ko azemera guca bubufi kuko yagiye atashe uruhushya.

Ku buyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko atarakwiye kugenda kuko nta butumire buturuka muri iyo kipe bigeze babona nk’uko byagenze kuri Mukunzi Yannick ubwo yerekezaga muri Suede ku butumire buzwi.

Rwandamagazine yanditse ko Nova Bayama yashimiye abafana ba Rayon Sports ibihe bagiranye.

Ati ” Nashinjwe guta akazi ariko siko bimeze nari naravunitse. Nubwo nasezerewe ariko ndashimira abafana ba Rayon Sports ibihe byiza twagiranye mu ikipe nubwo bibaye ngombwa ko njya gushakira ahandi.

Ubu ngiye kwicara ntuze, nzamenya icyo gukora mu minsi iri imbere.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *