Rayon Sports yanditse amateka, itsinze Young Africans ikatisha itike

Umukino wari utegerejwe na benshi mu Rwanda cyane cyane abafana b’ikipe ya Rayon Sports, urangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze Young Africans yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa ihita ikatisha itike yo gukomeza muri ¼ cy’igikombe cya Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Confederation Cup 2018).

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa Cyenda z’amanywa (15:00) ku isaha y’iKigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kanama 2018, umukino waberaga kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku munota wa 18, nibwo Bimenyimana Bonfils Caleb yatsinze iki gitego kimwe rukumbi cyatumye iyi kipe iri mu itsinda rimwe na US Alger, Gor Mahia na Young Africans isoza iki cyiciro ari iya kabiri n’amanora 9, ikurikira US Alger ifite amanota 11.

Uko amakipe yasoje imikino mu itsinda D ahagaze

  1. USM Alger (11)
  2. Rayon Sports (9)
  3. Gor Mahia FC (8)
  4. Young Africans (4)

Ni umukino wabaye hagwa imvura nyinshi mu mujyi wa Kigali, gusa ibi ntibyabujije abafana b’ikipe ya Rayon Sports kuyiba inyuma ku bwinshi dore ko ari nayo kipe ifite abafana benshi mu mpande zose z’igihugu.

Ikipe ya Rayon Sport yanditse amateka, ibaye iya mbere igeze muri 1/4 cy’iri rushanwa ndetse ikaba ari nayo kipe ya mbere yo mu karere k’ibiyaga bigari ibigezeho.

Munezero Janvier/ Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *