Rayon Sports yaciwe akayabo ka miliyoni zisaga enye kubera imyitwarire mibi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Africa CAF amafaranga ryageneye amakipe yageze mu mikino y’amatsinda, rikomeje kugenda riyagabanya kubera imyitwarire ryita mibi iba yaranze aya makipe muri aya marushanwa.

Rayon Sports na GorMahia CAF yazishinje imyitwarire mibi ku mukino wazihuje ku munsi wa 5 w’imikino yo mu matsinda, aho aya makipe yombi yari mu itsinda rya 4 mu gushaka itike ya 1/4 cy’irangiza muri CAF Confederation Cup.

Uyu mukino wabereye Kasarani Stadium warangiye Gikundiro itsinze K’ogalo ibitego 2-1, umukino wabaye nk’urufunguzo ku ikipe ya Rayon Sports mu kugera muri 1/4 cy’irangiza.

Ubwo Caleb Bimenyimana yatsinda igitego cya mbere, bamushinja kuba yarakishimiye ajya imbere y’abafana ba GorMahia akabatera umujinya, aba bafana bakaba baraje gutera nabo amacupa mu kibuga, nyuma y’uko Rutanga Eric yari amaze kubaterekamo igitego cya 2 kuri Coup Franc.

Gormahia ibicishije ku rubuga rwayo yavuze ko ibabajwe cyane no gucibwa aya mafaranga angana na 4,409,125 y’u Rwanda, isaba abafana bayo kujya bagaragaza imyitwarire myiza mu gihe kiri imbere kuko biba bibahombeje cyane.

Rayon Sports nayo yaciwe amafaranga nk’aya bashinja Caleb Bonfils kuba yarasembuye abakunzi b’iyi kipe ajya kubishimira imbere ubwo yari amaze gutsinda igitego.

Mbere gato y’uyu mukino, Gikundiro yari yaciwe amafaranga bavuga ko yatinze kumenyesha igihe izagerera mu gihugu cya Kenya.

Rayon Sports ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura wa Enyimba FC, irahaguruka kuri uyu wa kane i Kanombe yerekeza Abia muri Nigeria gukina umukino wo kwishyura, nyuma yo kunganya umukino ubanza i Kigali 0-0 n’inzovu yabaturage bo muri iyi leta. Ruhago yacu itangaz ako imyitozo ya nyuma ya Rayon Sports yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu saa munani 14:00 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Munezero Janvier/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *