Rayon Sports yaba igiye kujya mu kaga ikitaba FIFA nyuma yo kwanga kwishura uwagurishije Sarpong na Rwatubyaye Abdul

Ni kenshi cyane iyo umukinnyi agurushijwe n’uuntu runaka habaho kumvikana  ibiciro n’inyungu  za buri umwe haba ikipe n’uwamugurishije . ubu muyobozi uhagarariye Sosiyete icuruza abakinnyi ya Pan American Calcio, Simeone Ghirlanda,ashobora kugeza Ikipe ya Rayon Sports  muri FIFA kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye agurisha Rwatubyaye Abdul akaba atarishyurwa.

Simeone  mu masezerano yagiranye na Rayon Sports, harimo ko yagombaga guhabwa angana na 10% bya 50,000% Rwatubyaye yaguzwe na Kansas City. Bivuze ko uyu muzungu yagombaga gufata 5,000$ Rayon Sports igatwara 45,000$.

Rayon Spotrs nyuma yo gufata amafanga yaguzwe Rwatubyaye ,bahise batera umugongo uyu mugabo Simeone, niyo agerageje kubandikira cyangwa kubahamagara  ntabwo bamusubiza.Simeone  ahamya ko kugirango ikibazo gikemuke mu maguru mashya azatanga ikirego muri FIFA.

Mu magambo make ya Simeone ati” Icyambabaje ni uko ari u bwa mbere nari nkoranye n’ikipe yo mu Rwanda, ikaba inkoze ibi mu gihe abandi dukorana banyishyura iyo bamaze kwishyurwa. Twumvikanye ko nibabona amafaranga ya Sporting Kansas tariki ya 15 Werurwe 2019 bazanyishyura. Twumvikanye ko nzabonamo 10% ku kazi nakoze, ariko kugeza ubu ntabwo babyubahirijwe kandi niyo mbandikiye ntibasubiza. Hashize ukwezi n’igice, nta kindi nakora kitari ukwitabaza FIFA kugira ngo nishyurwe”.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Muvunyi we ntahakana  ubuhemu  ati “Ku masezerano ya Abdul, avuga ko hari amafaranga twabonye, hari n’andi tuzabona ndetse n’andi tuzabona hashize umwaka. Ni amasezerano maremare atameze nk’ayandi twari dusanganywe, niyo mpamvu twabanje kwibaza ayo ashaka ayo ariyo. Hari icyo twemeranyije ndumva nta kibazo kirimo, twamwandikiye tubimusobanurira.”

Hari andi makuru  avuga ko atari  Simeone  wenyine ushinja Rayon Sports ubuhemu, kuko n’ikipe ya Dream FC yo muri Ghana yagurishije rutahizamu Michael Sarpong yishyuza iyi kipe Rayon Sports hafi  10,000$. Mu ibaruwa iyi kipe iheruka kwandikira FERWAFA isaba ko Rayon Sports yayishyura, yari yavuze ko amafaranga yaguzwe Sarpong amaze amezi umunani atarishyurwa.

Image result for sarpong michael

                                           Michael Sarpong 

David Maira/celebzmagazine

 
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *