Rayon Sports: Rwatubyaye Abdul yerekeje muri Macedonia

Myugariro wa Rayon Sports n’ikipe y’igihu Amavubi, Rwatubyaye Abdul yafashe indege yerekeza ku mugabane w’i Burayi aho agiye mu igeragezwa mu ikipe yo mu gihugu cya Macedonia.

JPEG - 79.9 kb

Aha, Rwatubyaye yarageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Rwatubyaye Abdul agiye mu ikipe yitwa Shkupi, aho azamara ukwezi ageragezwa byakunda akazayisinyira, dore ko iyi kipe izatangira shampiyona mu kwezi kwa Gashyantare.

Iyi kipe ibarizwa nu cyiciro cya mbere muri Macedonia, yarangije shampiyona y’umwaka ushize iri ku mwanya wa kane n’amanota 23.

Shkupi yashinzwe mu 2012, ikinira kuri sitade yitwa Čair Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 6000. Ikina mu cyiciro cya mbere cyitwa Macedonian First Football League, igatozwa n’uwitwa Ümit Karan.

Mu marushanwa mpuzamahanga iyi kipe iheruka kwitabira yavanywemo na Rangers muri Europa League ku bitego 2-0 mu mikino yombi.

JPEG - 79.2 kb
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *