Rayon Sports Rutahizamu Caleb yahanishijwe gusiba imikino ine n’amande y’amafaranga- Sunrise FC  itegekwa gukina ntamufana

Nyuma y’amashusho agaragaza Rutahizamu wa Rayon Sports Bimenyimana Caleb  akubita umufana ,Caleb yahanishijwe gusiba imikino ine Sunrise Fc yo yahanishijwe kwakira umukino utaha wa shampiyona nta mufana wayo n’umwe uri ku kibuga.

Image result for Rutahizamu wa Rayon Sports Bimenyimana Caleb  yakubise umufanaRutahizamu wa Rayon Sports Bimenyimana Caleb  akubita umufana ifoto yafashwe muri video

Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ferwafa ribitangaza ribigaragaza , “Rutahizamu Bimenyimana Caleb wa Rayon Sports FC ahanishijwe gusiba imikino ine n’amande y’amafaranga 30,000 Frw. Dushimimana Claude ushinzwe ibikoresho muri Rayon Sports FC we yahagaritswe umwaka wose mu bikorwa bya siporo n’ihazabu ya 50,000 Frw.”

Sunrise FC yo yahanishijwe kwakira umukino utaha wa shampiyona nta mufana wayo n’umwe uri ku kibuga.Ni nyuma y’uko umufana wayo yinjiye mu kibuga akarwana.Ferwafa yatangaje ko ibi bihano byamaze kumenyeshwa amakipe bireba kandi byahise bitangira kubahirizwa

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *