Rayon Sport yatoye komite nshya izayobora mu myaka ibiri iri imbere

Iki cyumweru dusoje  tariki 14 Nyakanga 2019 abanyamuryango b’ikipe ya Rayon Sport bateranye mu nama y’inteko rusange batora komite nshya, izayoborwa na Munyakazi Sadate mu myaka ibiri iri imbere asimbuye Muvunyi Paul wari perezida wayo mu myaka ibiri ishize.

Munyakazi Sadate utorewe kuyobora Rayon Sport yumvikanye vuba mu buyobozi bwa Rayon Sport nyuma yaho yayoboraga MK Sky Vision yazanye umushinga wo kubakira sitade ikipe ya Rayon Sport bivuye mu bafana bayo.

Mu bandi batowe harimo Twagirayezu Thadée watorewe kuba Visi Perezida wa mbere, Muhirwa Prosper aba Visi Perezida wa kabiri, Muhire Jean Paul aba Umunyamabanga mukuru naho umubitsi aba Cyiza Richard.

Inteko rusange yitabiriwe n’abantu 56 barimo 38 bahagarariye Fan Club, abayobzi ba Rayon sport bacyuye igihe, abafatanya bikorwa ba Rayon sport n’abari abayobozi bayo.

Blaise Brainy

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *