Rayon Sport niyo ifite abakinnyi benshi mu Mavubi,agiye kwerekeza muri Ethiopia.

Mu bakinnyi bagomba kujyana n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu gihugu cya Ethiopia bagera kuri 18,hagaragaramo amazina y’abakiknnyi  8 b’ikipe ya Rayon Sport mu gihe ab’ikipe ya APR ari 3 gusa.

Ibi byuko APR FC ifite abakinnyi 3 gusa bigaragaza ko ariyo ifite umubare muto mu makipe yahamagawemo  abakinnyi.Iyi kipe ya APR FC byakunze kugaragara ko ariyo ikunze kugira abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu.

Nyuma y’aho umutoza w’ikipe y’Igihugu amaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 18 baribwerekeze muri Ethiopia kur’uyu wa gatanu sa 16h00.Abantu batunguwe no kubona ikipe ya Rayon Sport ariyo ifitemo benshi.

Ni mu gihe  ikipe ya Rayon sports yitwaye neza muri (preseason ) igatwara igikombe cya Agaciro ni cya Feza bett ndetse na super cup byatumye igira umubare munini mu bakinnyi berekeje muri Ethiopia mu mukino uzaba kuri iki cyumweru, uwo kwishyura uzaba nyuma y’icyumweru ku Itariki 05/Ugushyingo 2017.

Rayon Sport ifite abakinnyi benshi mu mavubi kubera kwitara neza.

Mu bakinnyi b’iyi kipe ya Rayon Sport  bahamagawe, bose basigaye ntawavuyemo. Mukeba wibihe byose APR FC yasigajemo abakinnyi 3 gusa ibintu bidasazwe muri iyi kipe y’ingabo z’Igihugu.

Nyuma yo gutangarizwa ko bafitanye umukino na Ethiopia umutoza Antoine Hey yahamagaye abakinnyi 24 bazagukurwamo 18 gusa, mu bakinnyi 6 basigaye bataza kujyana n’ikipe muri Ehiopia  harimo ba 4 ba APR Fc, Sekamana maxime,Rugwiro Herve ,Kimenyi Yves na Nshimiyimana Imran hiyongereyeho Nizeyimana Djuma wa Kiyovu sports ndetse Nizeyiman Miraf wa Police FC.

Abazamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc) na Nzarora Marcel (Police Fc)

Abakina inyuma: Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc), Nyandwi Sadam (Rayon Sprts Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Manzi Thierry (Rayon Sports Fc)

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc)

Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Mico Justin (Police Fc), Biramahire Abeddy (Police) na Manishimwe Djabel (Rayon Sports Fc).

Iyi kipe y’u Rwanda igiye guhatana n’ikipe ya Ethiopia mu mukino wo gushaka tike ya CHAN ubanza,undi wo kwishyura ukazabera hano  mu Rwanda.

Zigama Theoneste-Celebzmagazine.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *