Rasty Kal ushima abanyamakuru,Djs,producers n’abakunzi b’umuziki bamuhaye akaze ari gutegura udushya

Kalisa Yvan mu buhanzi witwa RUSTY KAL ni umuhanzi mushya muri muzika nyarwanda uririmba mu njyana zitandukanye Afro beat na Afro pop nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo zitandukanye, yahamirije Celebzmagazine.com ko afite udushya twinshi yifuza gusangiza abakunzi be muri aya mezi asatira umusozo wa 2018.

Image result for Rusty Kal

Uyu musore wagaragaje ubuhanga buhanitse mu njyana ya Dancellah yatangaje ko ibyakora byose azabigeraho kubera ubuhanga azanye mu muziki nyarawanda, ndetse kandi ko kubera gufashwa n’umuproducer ubishoboye bizamufasha kugera kuri byinshi.

Mu kiganiro Rusty Kal yagiranye na Celebzmagazine.com yavuze ko avuze ibi kubera ko mu ntangiriro z’uyu mwaka ashyira ahagaragaa indirimbo yambere yishimiye uko abakunzi b’umuziki bamwakiriye bamuha ikaze ndetse bamwe bagahamagara kuri radio ari mu biganiro bavuga ko ashoboye nuko bimutera akanyamuneza ko kubashimira no gutekereza ibyiza yabakorera bizabashimisha mu mezi asatira impera z’uyu mwaka.

Ati”Ndashimira cyane abakunzi b’umuziki,abanyamakuru,aba Djs na ba producers bampaye ikaze mu muziki banyereka ko nshoboye ubu nditegura gusangiza abakunzi banjye udushya twinshi muri aya mezi asatira  gusoza umwaka 2018 ndabizi bizabafasha gusoza umwaka mu byishimo.”

Rusty Kal yirinze gutangaza udushya ari mu gutegura asaba abakunzi be gutegereza batarambiwe.Uyu musore wihariye mukugira ijwi aririmba mu ndimi zitandukanye Cyongereza,Igiswahili n’Ikinyarwanda.

Mutarama 2018 nibwo RUSTY KAL yashyize ahagaragara indirimbo yambere,uyu musore wiga muri Kaminuza ya Mount Kenya avuka ahitwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Aganira na Celebzmagazine.com yahamirije umunyamakuru ko yafashe igihe kinini yiga umuziki n’uburyo yawubyaza umusaruro.

RUSTY KAL umaze gushyira ahagaragara indirimbo 2,nanone yamuritse indirimbo ye nshya ikunzwe.

Image result for Rusty Kal

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *