Ramsey, Morata, Ozil, Higuain na Fabregas bashobora gusohoka mu makipe yabo.

Hari abakinnyi bamaze igihe kinini mu makipe bakinira, ariko kuri iyi nshuro bashobora gusohoka bakajya guhahira ahandi. Muri bo harimo Morata, Ozil, Higuain, Fabregas n’abandi.

Uru rutonde rugaragaza abakinnyi bari kuvugwa cyane ku isoko ryo kugura abakinnyi I Burayi.

Aaron Ramsey

Ramsey umaze igihe muri Arsenal agiye kuyivamo.

Aaron Ramsey w’imyaka 28, asanzwe akina hagati mu kibuga mu ikipe ya Arsenal, gusa uyu mukinnyi uri mu bayimazemo igihe kini ashobora kwerekeza mu ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani ikomeje kumvifuza nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Sport Mediaset kibinyujije kuri Calciomercato.

Alvaro Morata

Image result for alvaro morata

Morata ntahabwa umwanya uhagije wo gukina muri Chelsea

Ushinzwe imikino mu ikipe ya Sevilla witwa Joaquin Caparros yavuze ko bagiye kuvugana na Chelsea ikabagurisha Alvaro Morata,  rutahizamu w’umunya-Esipanye w’imyaka 26 bifuza cyane. Morata wakiniye Real Madrid, Juventus na Chelsea akinira kugeza ubu ntakibona umwanya wo kubanza mu kibuga, ku buryo abonye aho ahabwa umwanya wo gukina yajyayo. (Football.London)

The sun yanditse ko Morata we ashaka kuzava  Stamford Bridge yerekeza i Madrid aho yakuriye.

Mesut Ozil

Image result for Mesut Ozil

Mesut Ozil w’imyaka 30, usanzwe akinira Arsenal ntaremeranya n’iyi kipe y’i London niba azayigumamo cyangwa azayisohokamo, gusa Ikinyamakuru Evening Standard cyavuze ko muri uku kwezi kwa mbere ibya Ozil n’aho azerekeza cyangwa niba azaguma muri Arsenal bizaba byamaze kumenyekana.

Fabregas

Image result for fabregas

Cesc Fabregas bisa n’ibyarangiye kuzerekeza muri Monaco.

Cesc Fabregas ukinira ikipe ya Chelsea arashahwa cyane na Monaco yo mu Bufaransa itozwa na Thierry Henri, gusa ntibirarangira kuko ikipe ya Chelsea itarabona umusimbura w’uyu munya-Esipnaye w’imyaka 31 y’amavuko. (Calciomercato).

Higuain 

Related image

Tukiri mu ikipe ya Chelsea, haravugwa inkuru y’uko iyi kipe yifuza kuzana rutahizamu w’umunya-Argentine, Gonzalo Higuain, w’imyaka 31. Ibya Chelsea na Higuain bigomba kuba byarangiye bitarenze uku kwezi. Kuri ubu, Higuain akinira AC Milan nk’intizanyo ya Juventus. (Goal.com)

Mu bandi bakomeje gushakishwa n’amakipe atandukanye barimo Myugariro wa Chelsea, Gary Cahill w’imyaka 33 ugiye gutizwa mu ikipe ya Fulham kuko iyi kipe yamaze gutanga Timothy Fosu-Mensah muri Manchester United mu rwego rwo gushakira umwanya Cahill. (Love Sport Radio)

Muri Tottenham, barashaka kurekura abakinnyi barimo ; umubiligi Mousa Dembele w’imyaka 31, Fernando Llorente w’imyaka 33, Vincent Janssen w’imyaka 24, Georges-Kevin Nkoudou w’imyaka 23, na Victor Wanyama ufite imyaka 27. (Mirror)

Umunya-Danimarike, Christian Eriksen w’imyaka 26 yanze kwongera amasezerano afite muri Tottenham kuko ayo bafitanye kugeza ubu azarangira mu mezi 18 ari imbere. (Evening Standard)

Mu ikipe ya Liverpool, Adam Lallana w’imyaka 30, akomeje kwifuzwa cyane n’ikipe ya Fenerbahce yo muri Turikiya. Uyu mwongereza utakibona umwanya ubanzamo yakunze kurangwa n’imvune za hato na hato.

 

Niyikiza Theoneste—Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *