RALC ntiyumva ukuntu hakiriho ibigo by’amashuri bihana abanyeshuri bibaziza kuvuga Ikinyarwanda

Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) ibinyujije ku uyikuriye (Intebe y’inteko), Niyomugabo Cyprien yavuze ko itumva neza ukuntu bimwe mu bigo by’amashuri bigitanga ibihano ku banyeshuri babyo bibaziza ko bavuze ururimi rw’Ikinyarwanda cyane cyane mu masaha y’ikiruhuko.

Uyu muyobozi, yabigarutseho ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 21 Gashyantare 2019, ubwo yatangaga ikiganiro mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire.

Yifashishije urugero rw’umwana we wakuweho amanota y’imyitwarire ku ishuri azira gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, Niyomugabo yavuze ko kubuza abanyeshuri kuvuga ikinyarwanda ari ukubigisha kwiyanga.

Yagize ati: “Guhana umunyeshuri umuziza kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda ni ukumubuza kuba uwo ari we. Ni ukumwigisha kwiyanga.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko atarwanya ko mu bigo by’amashuri havugwa izindi ndimi zemewe mu Rwanda, ahubwo yatanze inama y’uko byagakwiye gukorwa.

Yagize ati: “Hakwiye gushyirwaho amabwiriza agenga uko indimi zikoreshwa mu bigo by’amashuri, zigahana umwanya hatagize ururimi rurwanya izindi.”

Intiti Kayishema Jean Marie Vianney watanze ikiganiro ku ndimi kavukire n’iterambere ryazo by’umwihariko muri Afurika, yavuze ko Abakoloni badindije indimi gakondo za Afurika babinyujije mu kuzana izabo.

Akomeza avuga ko nubwo ibihugu by’Afurika byabonye ubwigenge, hakiri igisa n’ubukoloni mu yindi sura cyane cyane mu bijyanye n’indimi, aho Abanyafurika ubwabo batarumva agaciro k’indimi zabo, ahubwo bumva ko icyambere ari ukubanza kumenya indimi z’amahanga.

Hari aho iyi ntiti yagize iti: “Kuvuga ikinyarwanda si ugucumura”.

RALC itangaje ibi, mu gihe hirya no hino mu bigo by’amashuri yisumbuye cyane cyane ibyigenga hakunze kumvikana ibihano bihabwa abanyeshuri kuko bavuze ururimi rw’Ikinyarwanda mu bihe by’ikiruhuko (recreation).

Bimwe mu bihano bihabwa aba banyeshuri birimo; gukurwaho amanota y’imyitwarire, kwambikwa ingufuri n’ibindi byo kubakoza isoni muri bagenzi babo.

Si ibyo gusa, kuko byanakunze kuvugwa mu itangazamakuru ko hari na bamwe mu babyeyi bagikubita abana babo kuko bavuze Ikinyarwanda.

Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) riherutse gutangaza ko Ikinyarwanda kiri mu ndimi zishobora kuzimira mu mpera z’iki kinyejana niba nta gikozwe ngo kibungabungwe. Bimwe mu byashingiweho n’iri shyami rya Loni, ni ivangandimi ryinjiriye ururimi rw’Ikinyarwanda.

Abatanze ibiganiro muri ibi birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, bahurizaga ku gushishikariza abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gukunda Ikinyarwanda bakanagikundisha abandi.Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Tunoze Ikinyarwanda mu mivugire no mu myandikire.”

Intiti Kayishema JMV (utambaye amadarubindi) na bagenzi be; Bwana Gatera Augustin wo muri REB n’Intiti Kayisabe Vedaste (Padiri), mu kiganiro “Ururimi Kavukire mu iterambere ry’Igihugu”, cyayobowe n’Intiti Mukabacondo Therese.

 

Theoneste Niyikiza–Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *