RALC iritegura guhwitura abagore batwite bari mu gusakaza isi imiterere y’inda zabo

Mu  mwaka wa 2017 nibwo icyamamare Beyoncé Knowles wo muri Amerika yasangije isi amafoto y’imiterere y’inda ye n’umugabo we Jay Z bishimira kwibaruka impanga. Nyuma bisa nk’icyorezo muri Afurika, abagore batwite b’ibyamamare barushanya gusakaza bene aya mafoto.

Beyonce pregnancy announcement

Beyonce yamaze kwibaruka impanga 

Some fans think older photos show Bey with a larger baby bump – sparking some fans to consider if the twins have already arrived

Mu Rwanda byatangijwe n’umuhanzikazi akaba n’umukinnyi w’amafilime Nirere Ruth uzwi na benshi ku izina rya Miss Shanel mu gihe yari akuriwe yashyize hanze  amafoto agaragaza inda ye ntibyavugwaho rumwe n’abafana.

Miss Shanel yashakanye n’umufaransa Guillaume Favier bambikana impeta tariki 2 Kanama 2014. Tariki 3 Nzeri 2015 ni bwo bibarutse imfura yabo y’umukobwa.

Kanama 2019 umuhanzi Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace witegura kubyara yashyize hanze amafoto yishimisha, ari mu bwato ndetse no mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu yambaye utwenda tugaragaza inda ye y’imvutsi.

Mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka, ni bwo amakuru yo gutwita kwa Young Grace yageze ahagaragara, uyu muhanzi na we ntiyabihakana, ahubwo avuga ko Imana yahisemo kumuha umugisha w’umwana mbere yo kumuha umugisha w’urugo.

Byaba bibangamiye umuco nyarwanda?

Mu kiganiro twagiranye na Dr. Vuningoma James, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC)  avuga ko kwiyandarika ari uguta umuco, atari iby’i Rwanda. Kuba byakorwa n’abazungo ngo baba bamamaza ibicuruzwa kandi si isomo ryiza ryo kwiganwa. Vuningoma yirinze gutangaza byinshi yizeza umunyamakuru ko bidatinze bari butange inama ku muryango nyarwanda.

No mu karere amafoto nk’aya arasakazwa

Uretse mu Rwanda, uyu muco urarushaho gusakara mu karere. Umunyamakuru akaba n’umuhanzikazi ukundana na Diamond Platnumz, Tanasha Donna, witegura kwibaruka imfura yifotoje ifoto itavuzweho rumwe aho yagaragazaga inda atwite yambaye ubusa.

Mu kwezi gushize uyu mukobwa aherutse gutangaza ko byabanje kumugora kwakira ko atwite kuko byabaye bisa n’ibimutunguye, gusa ngo na none ntiyagombaga gukomeza kubihisha ari nayo mpamvu we na Diamond bahisemo kubitangaza.

Mu gihe abura ukwezi kumwe gusa ngo yibaruke imfura ye na Diamond, Tanasha yatunguye abantu ashyira ifoto igaragaza imiterere y’inda ye yambaye ubusa, ni ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Iyi foto kuyishyira kuri Instagram bisa nk’aho ari ibintu we na Diamond bari bateguye, kuko yaherekejwe n’amagambo ashimira Diamond ku bantu yamwoherereje kumusura iwe mu rugo ndetse ko ari nabo batumye iyo ifoto ifotorwa.


Iyi foto Tanasha yayisangije abakunzi be barenga Miliyoni bamukurikira kuri Instagram

Iyi foto ikaba itavuzweho rumwe na bose aho bamwe bavuga ko bitari bikwiye, ni mu gihe abandi bamushimiye ndetse bakamwifuriza kubyara neza.

Bigaragara ko umuco wamaze kwakiranwa yombi muri Afurika. Ese niko gusirimuka cyangwa ni ukwitesha agaciro?

Akazuba Cynthia 

Bana natwe tugususurutse umenye




One thought on “RALC iritegura guhwitura abagore batwite bari mu gusakaza isi imiterere y’inda zabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *