Rachel Mukunde umuhanzikazi uririmbira Imana utazwi mu Rwanda ari mu bahanzi batatu ba mbere muri Africa

Umuhanzikazi Rachel Mukunde umaze gukora indirimbo eshatu, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Ibikomangoma’ irimo ubutumwa buhamiriza abanyarwanda n’abanyamahanga ko Imana ikura ku cyavu ikicazanya n’ibikomangoma.

Rachel Mukunde, ni umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko, utuye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, akaba yiga muri University of Kigali. Ni umukristo mu Itorero rya ADEPR Kimihurura.

Ntazwi na benshi mu Rwanda mu mwuga wo kuririmba ariko ku rwego rw’Afurika afite ibigwi, abarizwa mu muryango w’African gospel music forum (ihuriro ry’abahanzi baririmba gospel muri Africa).

Rachel yemeza ko hari inyungu nyinshi ahungukira zirimo gukora indirimbo nziza,kumenya kuzandika gutunganya indirimbo, gutambutsa ubutumwa bwiza no gukorana n’abandi bahanzi bo hirya no hino ku Isi by’akarusho ngo byamufashije kumumenyekana cyane hanze y’Afurika.

Kuba mu Rwanda hari abahanzi bake baririmba gospel(kuramya no guhimbaza Imana) babarizwa muri iri tsinda ashimangira ko impamvu ari uko bihugiraho abandi batazi gukoresha imbuga nkoranyambaga (social media) no kwimenyekanisha ngo n’igihombo kuko usanga baradusize cyane.

Yatangiye guhanga mu mwaka wa 2011, asohora indirimbo ya mbere mu 2016, iyo ndirimbo yahereyeho ikaba yitwa ‘Imana ikomeye’.

Afite n’izindi ebyiri harimo imwe y’icyongereza yitwa ‘He is my dream’, izo amaze gukora zose hamwe ni indirimbo eshatu, ebyiri ni Lyrics video, indi yitwa ‘Ibikomangoma’, yo ifite amashusho.

Rachel Mukunde yadutangarije intego afite mu muziki wa Gospel, ati “Mfite intego yo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo yaba hano mu Rwanda, Africa yose ndetse no hanze mu bihugu byose bigize Isi muri rusange. Kandi ndifuza guteza imbere Gospel music mu Rwanda cyane cyane mbinyujije mu gukora cyane no gusenga”.

Yasoje ikiganiro yagiranye na CelebzMagazine yibutsa abahanzi baririmba indirimbo ziramya no guhimbaza Imana kubikora nk’umwuga ubatunze byinjiza amafaranga.

Indirimbo ze




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *