Rabagirana Worship Festival 2018 izanye impinduka mu bitaramo bya Gospel mu Rwanda

Rabagirana Worship Festival n’iserukiramuco rikomeye  ryateguwe na Christian Communication ,rikazaba tariki ya 4 Ugushyingo 2018 guhera saa cyenda z’umugoroba kuri Kigali Serena Hoteli.

Image result for Rabagirana Worship FestivalPeace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival

Iri serukiramuco rigamije  gutangirwamo ubutumwa bwibutsa abanyempano ko bidahagije ko baba bafite impano gusa cyangwa bafite imirimo myinshi  bakorera Imana, ahubwo ko bakwiye kongeraho imbuto z’Agakiza muri bo zikanagaragarira abakunda impano bafite.

Insanganyamatsiko y’iri serukiramuco iri mu gitabo cy’ibyanditswe byera mu Abafilipi 4:17 hagira hati ”Nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe”.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Peace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival yavuze ko ari ihishurirwa rikomeye Imana yabashyize ku mutima ndetse n’ibyo batekereza ko bizava kuri iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere.

Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano zinyuranye ndetse no kumva ibikubiye mu bihangano Imana iba yarashyize ku mutima w’abaririmbyi.

Yashimangiye kandi ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka buri wese akwiye kuyitekerezaho kuko ibumbatiye umutima w’iki gitaramo .

Image may contain: 7 people, people smiling, text

Iyi festival izajya iba buri mwaka  nkuko byemezwa n’Umuyobozi wayo Peace Nicodeme Nzahoyankuye ,unashimangira ko iy’uyu mwaka  ibyateguwemo bizahembura imitima y’abazitabira iki gitaramo cyane cyane mu buryo bw’umwuka.

Yagize ati:’’Uyu mwaka iki gitaramo turifuza ko abantu batekereza ku bijyanye no kuramya Imana mu mutima kandi bakazirikana ko impano zijyana no kwera imbuto z’agakiza nyakuri.Ntitwifuza gukora ibitaramo byo kwidagadura gusa ngo abantu batahe,ahubwo dukeneye ko abantu banatekereza ku muntu w’imbere’’

Insanganyamatsiko z’ibi bitaramo zo zizajya zihinduka bitewe n’ubutumwa Imana izajya iha abaritegura uko umwaka utashye undi ukaza.

Abahanzi barimo Simon Kabera,Dominic Ashimwe,Liliane Kabaganza,Bosco Nshuti,Papi Claver bamaze kwemeza ko bazitabira igitaramo cyiswe Rabagirana Worship Festival 2018.

 

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *