R.Kelly agiye kujyanwa mu nkiko n’umukobwa uvuga ko yamusambanyije akamwanduza indwara ikomeye.

Umuhanzi mu njyana ya R&B w’Umunya-Amerika, R.Kelly agiye kujyanwa mu nkiko n’umukobwa uvuga ko yamufashe ku ngufu akamwanduza indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Nyuma y’ibibazo bikomeye umuhanzi Robert Sylvester Kelly uzwi nka R Kelly, amaze iminsi anyuramo bitewe no gushinjwa gufata abana ku ngufu, ubu noneho hongeye kuboneka undi mukobwa uvuga ko agiye kumujyana mu nkiko kubera ko yamwanduje indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri 2017.

Uyu mukobwa witwa Faith Rogers,  avuga ko uyu muhanzi yamufashe ku ngufu akamukoresha imibonano mpuzabitsina idakingiye akamwanduza indwara itavuzwe izina.

Ikinyamakuru, MSN Entertainment, cyavuze ko Faith yavuze ko ibi byabaye mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize, ndetse icyo gihe yarafite imyaka 19.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, abunganira uyu mukobwa mu mategeko, babwiye itangazamakuru ko bagomba gukurikirana R.Kelly kuri icyi cyaha.

Bavuze ko mu kiganiro bagiranye n’uyu mukiriya wabo (Faith), yababwiye ko uwamufashe ku ngufu (R.Kelly) yamufataga nka se.

Hari ibaruwa bivugwa ko yanditswe na R.Kelly, yemeza ko uru rubanza nirukomeza, afite abatangabuhamya 10 bazamushinjura bakerekana ko Rodgers yari asanzwe ari indaya.

Iyi baruwa ivuga ko R.Kelly asaba ko abaganga babanza kwemeza ko iyi ndwara ivugwa yaba ari we wayanduje uyu mukobwa.

Umunyamategeko wa R.Kelly yahakanye iby’iyo baruwa, avuga ko umukiriya we atigeze ayandika.

Ati: “R.Kelly nta baruwa yigeze yandika.”

Iyi baruwa yagiye hanze nyuma y’ibyumweru bike R.Kelly atishimiye amagambo yavuzwe n’uyu mukobwa amwita ‘ufata abana ku ngufu.’ Kugeza ubu Rodgers afite imyaka 21.

R.Kelly yahakanye ibyíbaruwa bivugwa ko yanditse.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *