Quinn Abenakyo w’imyaka 22 yabaye Miss Uganda- REBA AMAFOTO

Umugandekazi Quinn Abenakyo w’imyaka 22 y’amavuko niwe mukobwa wegukanye ikamba rya nyampinga wa uganda 2018/2019 nyuma guhigika abandi bakobwa 21 bari bahanganye.

Muri uyu muhango wagaragajwemo nyampinga mushya wa Uganda wabereye muri Sheraton Kampala hotel ku mugororba wo ku wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018, Quinn yegukanye ikamba, Tyra Margach w’imyaka 20 amubera igisonga cya mbere naho Patience Aheebwa na we wa 20 amubera icya kabiri.

Quinn asanzwe ari umunyeshuri muri kaminuza, mu ishami rya ‘Computer science’ akaba akomoka i Mayuge, mu Burasirazuba bwa Uganda. Margach wabaye igisonga cya mbere afite impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’amategeko, naho Aheebwa ni umunyeshuri mu ishami ry’ubukungu.

  

 

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *