Queen Cha yatangaje ko yifuza kubyara, iby’ubukwe n’umugabo aryumaho

Ku myaka 28  ubwo Queen Cha  yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, yatangaje ko yifuza kubyara  iby’ubukwe n’umugabo we bazabyarana aryumaho.

Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare binyuranye mu mujyi wa Kigali abafana be,inshuti n’umuryango.Bitunguranye Queen Cha yahamirije itangazamakuru ko byinshi abifite icyo yifuza cyane ari umwana.

Ati”Hashize imyaka 4 nifuza umwana,mu bintu byose biba ku isi nkunda umwana cyane. Hoya ntabwo bivuze ko ubu nshaka umwana ariko ni kimwe mu bintegereje birenze mu buzima. Sinifuza gukomeza gutegereza gusa nziko Imana yanjye ari yo izi igihe.”

Queen Cha yabajijwe igihe yumva yitegura gukora ubukwe n’amakuru y’umukunzi we yirinda kugira icyo atangaza. Gusa yemeza  ko atabyara mbere y’ubukwe kandi yihanganisha abo byagwiririye ko atari ishyano riba ryaguye.

Uyu munsi we w’isabukuru kandi  yashimiye Imana n’ababyeyi be.Ati”ni italiki nziza nkunda cyane bidasanzwe.Ndashima Imana kuba nungutse undi mwaka nkiriho.Ndashimira ababyeyi banjye nubwo ngifite umwe muri bo undi ahabwe iruhuko ridashira.”

Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha aheruka kuvugwa mu rukundo atandukana  na Dj Cox umukunzi we bari bamaranye imyaka itandatu bakundana.

Queen Cha ubundi amazina ye nyakuri ni Mugemana Yvonne, se umubyara yitwa Mugemana Charles, nyina akaba Nyiraneza Adeline. Yavutse tariki 5 kamena 1991, avukira Avuka mu Majyepfo i Rukoma,, ubu atuye mu Mujyi wa Kigali.

Amashuri ye abanza yayigiye mu ishuri ESCAF (Ecole de Science Anglais Francais), icyiciro rusange cy’ayisumbuye acyigira muri GSNDL (Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes) Byimana, icyiciro gisoza ayisumbuye acyigira mu ishuri ry’Urwunge rw’amashuri yisumbuye rw’i Butare.

Queen Cha ubu yarangirije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mw’ishami ry’Ibinyabuzima (Biologie). Yatangiye muzika mu mpera za 2011 biturutse ku nama yagiriwe n’inshuti ze ahita aninjizwa mu ‘Ibisumizi’ gutyo. Ibisumizi ni yo nzu itunganya muzika yabayemo kugeza ubwo yasenyukaga.

Related image

Kuririmba yahise abihera ku ndirimbo “Uranyura” akomereza kuri “Windekura” na “Umwe Rukumbi” yakoranye na Riderman. uretse izi ndirimbo eshatu asa nkaho arizo yehereyeho hari n’izindi yagiye akora zigakundwa ndetse zikamamara mu Rwanda harimo; Kizimyamwoto yakoranye na Safi Madiba,Icyaha ndacyemeye, Isiri, Alone n’izindi.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *