Queen Cha n’ubwo asizwe mu buseribateri yageneye uwari umukunzi we ubutumwa  abinyujije mu ndirimbo nshya

Taliki 25 Ukwakira 2017,nibwo umuhanzikazi wamamaye cyane hano mu Rwanda Mugemana Yvonne uzwi cyane kuri Queen Cha,  yagize icyo avuga kuri Dj Cox bamaranye imyaka 6 bakundana bikarangira batabanye nibwo no kumutura indirimbo shya yasohoye.

Queen Cha nyuma yo gusigara mu gahinda yatewe ahanini na dj cox yaje gushyira ahagaragara amwe mu magambo amuri ku mutima akanashyira indirimbo ye shya yise “Ishusho y’urukundo”

Image result for Queen Cha

Iyi ndirimbo yuzuyemo amagambo twakwita imitoma ,nabimwe atakwibagirwa mu rukondo yagiye agira rutandukanye naho agaragaza uburemere bw’urukundo no gukunda nyabyo.

Queen Cha wamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe na benshi,twavuga “Umwe rukumbi ,Windekura” n’izindi,uko gutandukana kwa Queen Cha na Dj Cox batandukanye mu bwumvikane nkuko babitangaje mu mwaka wa 2015.

Image result for Queen Cha

Queen Cha yageneye  ubutumwa uwari umukunzi we witegura ubukwe

Nkuko Queen Cha abinyujije mu itangazamakuru Umuseke ,abyivugira ko Dj Cox akimuri ku mutima yagize ati  “Indirimbo kuyita ‘Ishusho y’ urukundo’ aha nashakaga kuvuga ku buzima bw’abakundana ku buryo baba intangarugero mu rukundo bitewe nibyo rubanda babigiraho, ibyo naririmbye ni benshi bibaho.”

Akomeza kuri Dj Cox   ati “Ndamushima kuko yateye intambwe ikome.Imana izamuhe umugisha mu rugendo rushya atangiye kandi azabyare hungu na kobwa azanagire imigisha myinshi muri ubwo buzima bushyashya azaba atangiye.”

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *