Prosper Nkomezi waririmbye ‘Sinzahwema’ izwi na benshi nka ‘Amamara’, agiye gukorera igitaramo gikomeye i Kigali

Umuhanzi ukomeje kuzamuka cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana witwa Prosper Nkomezi, yashyize hanze amatariki azakoreraho igitaramo gikomeye azanamurikiramo alubumu ye ya mbere yise ‘Sinzahwema’.

Itariki y’igitaramo yamenyekanye ariko aho kizabera n’ibindi bijyanye na cyo bizamenyekana mu minsi iri imbere.

Igitaramo ‘Ibasha gukora Live Concert’ giteganyijwe tariki ya 07 Nyakanga 2019, ntibiramenyekana ahantu nyirizina kizabera ndetse n’andi makuru ajyanye na byo kuko bitaranozwa neza.

Mu kiganiro Prosper Nkomezi w’imyaka 23 yahaye Celebzmagazine.com, yavuze ko abakunzi b’indirimbo ze batahwemye kumusaba ko yategura igitaramo ariko kuri we igihe cyari kitaragera.

Ati: “Hari hashize igihe kinini abakunda ibihangano byanjye babinsaba ariko igihe cyari kitaragera. Ubu rero igihe nyacyo nari ntegereje kirageze.Ni igitaramo nzamurikiramo alubumu yanjye ya mbere nise ‘Sinzahwema’.”

Prosper ati ‘Ubu rero igihe nyacyo nari ntegereje kirageze’.

Nkomezi akomoza ku musaruro yiteze kuri iki gitaramo cya mbere mu mateka ye, yavuze ko yizeye ko hazaba ibitangaza byinshi kuko hazabaho gusangira ubuhamya bw’abantu ibihangano bye byakijije.

Yagize ati : “Hazabaho ibitangaza by’Imana kuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo twibwira.Hazabaho kuramya no guhimbaza ndetse no gusangira ubuhamya bwinshi bw’abantu ibihangano banjye byakijije.

Nkomezi watangiye kumenyekana mu itangazamakuru mu mwaka wa 2017, azamurika alubumu iriho indirimbo 8, ari zo: ‘Sinzahwema’ benshi bazi nka ‘Amamara’ ari na yo yitiriwe Alubumu, ‘Humura’, ‘Ibasha gukora’ yitiriwe igitaramo, ‘Urarinzwe’, ‘Singitinya’, ‘Nzayivuga’ n’izindi ebyiri (2) avuga ko zitarajya hanze, gusa iyitwa ‘Hazaba’ izasohoka kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Prosper Nkomezi usanzwe ufatira urugero ku muhanzi Gentil Misigaro, yirinze gutangaza niba uyu muhanzi ukorera umuziki muri Canada azaboneka muri iki gitaramo ngo ‘kuko bizamenyekana mu minsi iri imbere amaze kuvugana n’abahanzi bazemera kumushyigikira’, ariko ntiyahishe ko yishimiye kuba umwe mu bahanzi baririmbye mu bukwe bwe bwabaye kuwa gatandatu ushize tariki 16 Werurwe 2019.

Ati: “Naririmbye  mu bukwe bwe.Ni umuririmbyi nkunda kandi ni inshuti cyane.Nagombaga kubikora kandi byaranshimishije cyane kuko nkunda impano imubamo.Byankoze ku mutima cyane kumva aririmba (Gentil) zimwe mu ndirimbo zanjye.”

Nkomezi Prosper ni umuhanzi usengera mu Itorero Zion Temple Celebration Center. Yatangiye umuziki muri 2014 aririmba mu itsinda Real Testimony icyo gihe ryitwaga Horeb Ministries, ariko indirimbo ye ya mbere nk’umuhanzi ku giti cye yahosotse mu mwaka wa 2017.

Amakuru menshi ajyanye n’iki gitaramo azatangazwa mu minsi iri imbere nk’uko Prosper Nkomezi yabibwiye umunyamakuru wacu.

Prosper waririmbye mu bukwe bwa Gentil Misigaro afata nk’ikitegererezo, avuga ko byamukoze ku mutima cyane kumva aririmba zimwe mu ndirimbo ze.

Umva indirimbo ‘Ibasha gukora’ yitiriwe igitaramo ‘Ibasha gukora Live Concert’

 

Theoneste Niyikiza–Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *