Producer  Trackslayer  kuri we  ngo nta label nimwe iri mu Rwanda

Producer  Truckslayer  umwe mu  batunganya umuziki bakiri bato hano mu Rwanda yagiye akora indirimbo zitandukanye zamenyekanye  iyo aherutse  gushyira hanze ni “For some one” ya Tuff Gang  yakunze kandi kugaragara  azamura impano zitandukanye  ariko twagiye tuburira  irengero  akemeza ko ubushobozi bwe wenyine butazamura umuhanzi bitewe nuko haba hasabwa ibintu byinshi kugira ngo umuhanzi azamuke.

Nkuko byagiye byumvikana abahanzi  bamwe na bamwe bavuga ko  bigoye kuba wasohora indirimbo ngo ikinwe cyangwa  witabire ibitaramo byinshi bigoye utari muri label cyangwa  ufite management nziza. Ati “  Oya… mu Rwanda se ubundi hari izihe label, nta label zihari kuri njyewe uko mbona mu Rwanda nta label wambwira ikora ibyo label yakabaye ikora  kuko ikora ibintu byinshi…. Byinshi…. Izi dufite nama  studio nkukuntu wajya hariya studio ifitanye imikoranire n’umuhanzi  bigahita byitwa label ntago ari gutyo byakabaye, label nikintu kinini… kinini… tutarabasha kugira amahirwe  yo kugeraho nk’abanyarwanda”

Uyu  musore kandi  ngo ntiyemeranywa n’abavuga ko imyandikire y’abahanzi ari yo ituma indirimbo zidatinda ku isoko  ahubwo ngo abona ari ubunyamwuga  bucye  kuko ngo abahanzi ntago baha agaciro umwuga bakora  ngo bite ku bihangano bagiye gusohora  gusa we ngo aracyakomeje urugamba rwo kuzamura impano ngo kuko abona nta bahanzi bashya bari kuboneka  nubwo ahamya ko bitaba byoroshye  kubera ikibazo cy’ubushobozi no kuba abahanzi bamenyekana  gato bakumva ko bagezeyo ibyo bigatuma adahuza n’imyumvire ya bamwe.

Trackslayer ngo gahunda ye si ugukora indirimbo imenyekane afite gahunda yo gukora indirimbo nziza zishobora ku mara igihe kinini abantu bakizumva kandi bakizikunze.

Tumubajije impamvu abahanzi baza bakagira  hit y’igihe gito bagahita bazima. yadusubije “  nawe nshimye ko uvuze ngo barikuzima rero nukuvuga ngo  ntiturafata umuziki nka business  turebe  ushinze company yawe  ntiwakwemera ko imara umwaka cyangwa  ibiri nta nyungu  ariko nukuvuga ngo icyo gihe company yawe iba imaze umwaka cyangwa ibiri igafunga uba uri mu gihombo kuko uba warashoye  ntiwinjize  rero abahanzi nabo  ntibahari nukuvuga ngo hari umuntu uzagakora  indirimbo imwe cg ebyiri  yabona nyine abantu bari kuyikunda ariko itaragera ku rwego rwo kwinjiza amafaranga agatangira guta  umwanya sur tout kuri bano bahanzi bakizamuka  abantu baramubwira  ati ufite impano , ufite impano  bigahita bimwica mu mutwe nkaho byakabaye bimuha courage noneho rityme yanakoreragaho ugahita uyoberwa ibyivanzemo  nukuvugango rero  twige gukora ibintu nk’akazi”

Yakomeja asaba abahanzi kubahiriza amasezerano bagirana n’abashoramari kuko kutagira gahunda ni byo bituma abashoramari badashora mu muziki kuko usanga bavuga ko abahanzi ari indiscipline ko bamwe bishwe n’ibiyobyabwenge , abahanzi rero bagerageze kuba abanyamwuga  bamenye kwamamaza indirimbo zabo bishyure  studio  kandi bihe intego z’igihe kirekire.

Producer  Trackslayer  amaze igihe kitari gito   akorera muri studio ya Touch  iyo uganiriye n’abahanzi bakorana nuyu musore bahuriza kukuba aca bugufi kandi ko aha agaciro abahanzi bose atandukanye n’abatagira gahunda  ko we byibura agerageza guha agaciro akazi ke.

REMERA  Gaetan –Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *