Producer Iyzo yamaze gushinga Studio ye bwite yitwa ‘Wave Records’

Niyonzima Issac wamenyekanye nka Producer Iyzo mu muziki nyarwanda akanakora indirimbo nyinshi zakunzwe hano mu Rwanda no mu karere duturanye yamaze gushinga inzu yo gutunganyirizwamo indirimbo yise ’Wave Records’.

Iyi studio avuga ko izanye udushya mu myidagaduro no gukora uko ashoboye afasha abahanzi batandukanye mu kugaragaza impano zabo binyuze muri Studio ‘Wave Records’.

Ubwo aheruka kuganiriza CelebzMagazine yadutangarije byinshi by’uko bakora umuziki ndetse avuga ku mishimga ye yarimo ategura irimo no kugira studio ye bwite nyuma yo gukorera muri studio nyinshi zitandukanye akahagira ibihe byiza binyuze mu ndirimbo yagiye akora zakunzwe kubera ubuhanga bwe. Ubu akaba yaraherutse mu iyitwa Country Record.

‘Wave Records’ iherereye ku Kicukiro ikaba ari studio ifite ibikoresho byose bigezweho nkuko byatangajwe na Iyzo Pro, avuga ko ubu yamaze no kuzana abandi ba Producer bo kuzajya afatanya nawe, aho yerekanye umwana ukiri muto uhiye kujya afatikanya nawe witwa ‘Viby’.

Producer Iyzo Pro yamaze gushinga Studio yitwa ‘Wave Records’

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER IYZO PRO

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *