Peresida wa Iran yasabye ibihugu byose by’abayisilamu gutera umugongo Israel bakagandukira Amerika mu by’ubucuruzi 

Ibi Perezida wa Iran Hassan Rouhan yabitangarije mu nama ngarukamwaka ihuza ibihugu bibarirwa muri 67 by’aba Islamu, yaberaga mu mujyi wa Istanbul muri Turkiya. Yabwiye ibi bihugu byose ko bigomba guca umubano burundu ushingiye ku bucuruzi wabihuzaga n’igihugu cya Israel, ahubwo bakegurira ubucuti bwabo Amerika.

Image result for Presida wa Iran

Nkuko ibiro ntaramakuru Reuters babitangaza, Perezida Hassan yagize ati”Ndahamagarira ibihugu byose guca umubano wose ndetse n’igisa nawo, byari bisanzwe bifitanye n’igihugu cy’Abazionist(Israel), ahubwo mugaharira ubucuruzi bwanyu n’ibijyanye n’ubukungu byose igihugu cya Amerika.” Ibi akaba yabivuze mu ijambo rye ryatambutse ku mateleviziyo atandukanye yo muri Iran.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike ishize, ubwo  kuwa Mbere ibiro by’ambasade ya Leta zunze’Ubumwe z’Amerika muri Israel, byimuwe biva mu mujyi wa Tel Aviv bijyanwa mu mujyi wa Jerusalem. Kuri uwo wambere nanone nibwo igisirikare cya Israel cyarashe ku Banyapalestina, ababarirwa muri 60 bahasiga ubuzima naho abarenga ibihumbi 2,400 barakomereka. Ibi byabaye ubwo aba bose bigaragambyaga bamagana ukwimurwa kw’iyi ambasade y’Amerika.

Perezida Rouhan yakomeje agira ati”Impamvu ikomeye y’iyi nama, ndetse no kwakira byinshi birimo kuvugwa, ni ibikomoza cyane ku bihugu by’Abayislamu ndetse no ku kibazo cyihariye cya Palestina” yongeyeho ko ibikorwa byinshi ku bijyanye n’imiyoborere ya Leta ya Amerika, umwimerere wayo haba no munyandiko ko kwimura ambasade yayo kuriya bitemewe mu bindi bihugu ku’isi hose.

Uyu muyobozi wahawe umwanya munini mu kuvuga muri iyi nama yakomeje agira ati”Uyu munsi, turi mu cyunamo cyo kwibuka inzirakarengane zazize jenoside muri Palestina, mu myaka 70 ishize. Abanyabyaha b’aba Israel babangamiye abatuye isi, imbere y’imbaga yose yo mu isi, bacuze amarira n’umuborogo, batesha agaciro ikiremwamuntu ndetse banamwambura umwambaro w’icyubahiro cye”.

Yavuze ko mu gihe ibihumbi n’amajana by’inzirakarengane bambuwe uburenganzira bwabo, abayisirael bakomeje kwihandagaza bashyiraho amatwara bakabyita; ubutabera, demokarasi, iyigishabutumwa bwiza ndetse n’ubwirinzi. Ibi ngo ntabwo ari ukuri, nibyo bimwe mu bihugu by’uburengerazuba birimo byitwaza ngo byinjirire amahanga yose

Perezida wa Iran yasoje avuga ko afite ikizere gikomeye cyane, kandi ko yiringiye ko iyi nama ijyiye gutuma hajyaho iherezo ku bibazo by’ubukungu byugarije isi birimo n’igihombo ku mpande zose z’isi. Atangaza ko vuba na bwangu hagiye kwitabwa ku kibazo cyo gufasha abaturage ba Palestina, byumwihariko abo mu ntara ya Gaza.

Gusa nubwo ibi byose byavuzwe, nta jambo na rimwe riravugwa haba kuruhande rwa Israel cyangwa Amerika, igaragara nk’igihugu kirimo kitwarira imitima y’ibindi bihugu by’ibihangange mu by’ubukungu bw’isi.

 

T.U Nsanze – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *