Pr. Canesius Karagire n’ uruhare yagize mu guhuza abasengeraga Inkotanyi zari ku rugamba, Part II

Tugiye kubagezaho igice cya kabiri cy’ ikiganiro twagiranye na Pastor Canesius Karagire nyuma y’ igice cya mbere twagiranye ku itariki ya 19 Kamena 2020.

Mu kiganiro kirambuye na Celebzmagazine.com, Pr. Canesius Karagire yagize ati “ Imana niyo yaduhaye u Rwanda” nyuma y’ urugamba rukomeye rw’ amasasu rwatangiye kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 1990.

Yatangiye asobanura ko bitewe n’ ubuzima bukomeye abanyarwanda banyuzemo kuva bahunga muri 1959 byatumye bagira amarangamutima akomeye ubwo urugamba rwatangiraga muri 1990.

Kubura iwacu kandi tuhafite byatwigishije kwiringira Uhoraho

Ati” Aya marangamutima avanze n’ urukumbuzi ndetse n’ agahinda yari ingenzi kuko gutabara niyo yari inzira yo nyine ndibuka ko aho twari mu buhungiro twese inzozi yari imwe gutaha mu gihugu cyatubyaye icyo nicyo cyatumye muri 1982 dutangira gusenga duhura nk’ abana b’ impunzi dutangira kubwiriza ubutumwa bwiza kugira abavandimwe bacu bakizwe bahinduke bityo biyeze tugamije gusaba ko Imana yatugirira ibambe tugasubira mu rwatubaye”.

Pr. Karagire yadutangarije ko muri uwo mwaka wa 1982, nibwo Perezida wa Uganda Milton Obote yari yatangiye gutoteza abanyarwanda bari muri Uganda.

Ati” Ndibuka icyo gihe ko bamwe mu banyarwanda basubijwe mu Rwanda bagirirwa nabi barushaho gutotezwa kurusha uko  batotezwaga muri Uganda aho bari bavuye niyo mpamvu ntashobora kuvuga ko Imana yaduhaye igihugu nterekana inzira y’ umusaraba abanyarwanda twari twaciyemo nk’ uko iyo nzira yagiye irangwa no gutotezwa n’ urutoto bitewe n’ uko nta jambo ndetse n’ igihugu twari dufite”.

Dukomeje ikiganiro twagiranye na Pr. Karagire yadutangarije ko mu bigaragara urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu ntege nke ariko kubera ko Imana yagiye ikoresha Inkotanyi nk’ uko yakoresheje Joshuwa na Caleb ubwo bambukaga Yorodani bagatsinda Yeriko abigereranya n’ uburyo Inkotanyi zambutse UMUVUMBA.

Yagize ati” Nk’ umuntu nari mu masengesho ubwo numvaga ko ingabo za RPA zabashije kwambuka uruzi rwa MUVUMBA nahise nkigereranya  nk’ ikimenyetso cy’ intsinzi yo gufata u Rwanda.

Aho Pr. Karagire akomeza gushimangira ko nubwo uwari uyoboye RPA yahise atabaruka ku ikubitiro Imana yari ibizi  n’ ikimenyimenyi yahise izana umutabazi ari we Paul Kagame uyoboye u Rwanda.

Ati” Perezida Paul Kagame agifata inkoni y’ ubushumba yasanze intama (ingabo) zacitse intege zarabuze ibyatsi n’ amazi icyo gihe yahise azishakira ibikenewe kandi arazirongora azigeza aho zashakaga aho ni mu kiraro mu Rwanda rwa Gasabo”.

Nyuma yo kubohora u Rwanda urugamba rwarakomeje

Pr.Canesius Karagire n’ abagenzi be nk’ abantu bari bafite umutwaro wo gusengera Inkotanyi zari ku rugamba ngo zirutsinde bityo abanyarwanda batahe mu gihugu cyabo basanze y’ uko nubwo igihugu cyari cyabohowe hari ibibazo byinshi by’ ingutu kuko harimo abantu bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi abandi barahunga mu gihe n’ abandi barimo guhunguka hatangira n’ urugamba rukomeye rwo kunga abanyagihugu.

Ati” Icyo gihe na none iyo Imana itaza guseruka ngo icishe bugufi imitima yari yaranangiye n’ indi yari yarajanjaguritse nta gikorwa cyari cyarakozwe cyangwa se ngo kigererweho”.

Nyuma yo kubona ko urugamba rwo gusengera igihugu rutagomba guhagarara nibwo Pr. Karagire yahise atangiza igicaniro cyiswe Lunch Hour Fellowship ku itorero Inkurunziza mu mujyi wa Kigali rwagati.

Nubwo bitari byoroshye muri icyo gihe, Pr. Canesius Karagire yemeza ko kubera amasengesho na none habayeho ububyutse budasanzwe bitewe n’ uko hari abantu bari barazinutswe kumva ijambo ry’ Imana biturutse ku mabi bakorewe n’ abantu basenganaga mbere ndetse no muri jenoside.

Kuri iyi ngingo, Pr. Canesius Karagire ashimishwa no kubona uburyo abantu benshi bari baratakaje icyizere bongeye kugira ibyiringiro ndetse bagira intege zo gushakisha no gukunda Imana.

Ati” Nubwo Ubuyobozi bw’ igihugu bwagiye bukoresha imbaraga nyinshi mu kunga abanyarwanda ariko nizera ko uruhare rw’ amasengesho rwagize icyo rwunganira mu kubaka u Rwanda niyo mpamvu iyo nsubije amaso inyuma bituma mbona aho tuvuye nkitegereza aho tugeze bityo bikamfasha kumenya aho tugana ariko mu mwuka wo gusenga by’ ukuri”.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *