Popo Kaberuka ubabazwa n’ihohoterwa ryakorewe nyirasenge by’umwihariko abagore yiyemeje ubuvugizi

Popo Kaberuka bamwe bita “Ijwi ry’abagore” ni umuhanzi ukora injyana ya Afrobeat watangiye umuziki we aririmba mu itsinda ry’Abakimaze group,yemeza ko ababazwa n’ihohoterwa rigikorerwa abagore hirya no hino ku isi none yiyemeje kubyamagana abinyujije mu ndirimbo ze.

Popo Kaberuka ni umunyarwanda uvuka ku babyeyi batandukanye nyina avuka mu Rwanda se avuka muri Congo.Nyuma yo kubura se akiri muto ngo yanyuze mu buzima bubabaje,biba akarusho kubona nyirasenge  afatwa ku ngufu n’abagabo barenze batanu mu maso ye.

Uretse ibyo, aho yavukiye muri Congo  Popo  ngo yabonye byinshi bibi bikorerwa abagore ku buryo nawe kubisobanura bimutera ikiniga.

Ati”Navukiye ahitwa Walungu muri Sud Kivu,ni ahantu hakunze kubera imirwano y’inyeshyamba zitandukanye.Byatumye mva muri iyi ntara aho navukiye njya i Gisangani kwiga ari naho narangirije amashuri yisumbuye ariko sinashobora gukomeza Kaminuza bibangombwa ko ntangira gusangiza abatuye isi ibyo nabonye nkiri muto mbinyujije mu ndirimbo.Mama yabimfashijemo anyandikira indirimbo yitwa “Wanawake” ni nayo ndirimbo yanjye ya mbere nakoze,nuko mama ansaba gukomeza kuririmba nibutsa  abatuye isi uburenganzira bw’umugore.” 

Popo Kaberuka amaze gushyira ahagaragara indirimbo 7 izifite amashusho ni 2 ari zo Wanawake na Africa.Uretse kwibutsa isi uburenganzira bw’abagore,Popo yatangije n’imishinga igamije gushyigikira umugore.

Afite imyaka 19 y’amavuko yafashe kumunani yaranzwe n’ababyeyi be ahitwa i Masisi muri Nord -Kivu -Goma yubaka ikiraro cyororerwamo inka 10 zimaze gufashwa abagore barenga 30.

Iyi nshuro yaje mu Rwanda ho yita kwa ba Nyirarume,aje gutangiza umushinga w’ubworozi bw’inka bugamije nanone gushyigikira abagore batishoboye n’abahobotewe. Yahamirije Celebzmagazine.com ko muri  rusange yiteguye gushora mu mishinga igamije gushyigikira abagore kuko yabonye kubiririmba byonyine bitafasha abagore ahitamo no gushora mu mishinga itandukanye.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZE

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




One thought on “Popo Kaberuka ubabazwa n’ihohoterwa ryakorewe nyirasenge by’umwihariko abagore yiyemeje ubuvugizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *