Pop Kaberuka yateye utwatsi umukobwa umushinja kumuryarya amafaranga na moto

Nyuma y’inkuru duheruka kubagezaho y’umukobwa ushinja umuhanzi Popo Kaberuka Kumuryarya amafaranga na moto,uyu muhanzi yabihakanye yemeza ko yabimuhaye nk’impano bitari ikiguzi cy’urukundo kuko asanzwe amubereye umukoresha.

Popo Kaberuka yabitangaje kuwa Gatandatu taliki 16 Gashyantare 2019 mu kiganiro Celebzmagazine.com kuri Flash Fm. Uyu muhanzi yemeje ko uwo mukobwa amuzi ndetse ari umukozi we ariko ahakana iby’urukundo ruvugwa anaboneraho gutangaza uko yahawe moto n’amafaranga.

Ati”Njye uwo mukobwa ndamuzi ariko ntidukundana ni umukozi wanjye mu kazi,ntabwo dukundana moto n’amafaranga yabimpaye nk’impano ku isabukuru y’amavuko yanjye narinzi ko ntakindi cyibyihishe inyuma.”

Kaberuka  ngo yababajwe n’ibyo uwo mukobwa yamuvuzeho  mu itangazamakuru ko yamugureye moto ngo bakundane bikarangira amwanze. Ati”Natunguwe no kumva uyu mukobwa abwira itangazamakuru ko twakundanye akampa amafaranga nkamutererana. Uretse ibyo yavuze yanashyize ahagaragara amafoto dusangira kandi ntibyari bikwiye.”

Yasoje ikiganiro yisegura kubakunzi be bumvise izo nkuru abasaba kubyirengagiza bagakomeza kumushyigikira.Ibijyanye n’imishinga ye ngo hari imishinga afitanye na nyina w’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania wo gushyigikira abagore batishoboye n’abafite ibibazo mu Rwanda.

Kanda hano wumve indirimbo ye nshya




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *