Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda yatangije gahunda ya Gerayo amahoro muri kiliziya

Related imageKuri iki cyumweru ishami rya police rishinzwe umutekano wo mumuhanda ryifatanyije na kiliziya mu bukangurambaga bwa Gerayo amahoro.

Ni ubutumwa bwatanzwe na CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aho yakanguriye abakiristu basengera muri paruwasi cathedelari yitiriwe mutagatifu Mikayire(Saint Michael) kzirinda impanuka zishobora kwirindwa,dore ko yavuze ko mumpanuka zose ziba ku isi 80% zabasha kwirindwa.

Yakangguriye abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda bijyana no kubungabunga uzima bwa muntu,cyane cyane ababyeyi batwara abana babo mu modoka bakabareka bagahagarara yavuze ko ari kirazira.

Abandi yagarutseh ni abambuka umuhanda barangaye,yatanze urugero rw’ababa bari kwandika kuri telephone ,abumva umuziki mwinshi muri ecouteur n’abambuka umuhanda birukanka avuga ko ari amakosa akomeye yabatwara ubuzima.

Yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’abibumbye bugaragaza ko nibura abantu barenga Miliyoni bapfa buri mwaka bazize impanuka zo mumuhanda,murwanda abahitanwa n’izimpanuka cyane ni abanyamaguru n’abamotari

Yagarutse kandi kuri gahunda igiye gushyirwa ahagaragara yitwa Rengerea umwana iyi ikazaba igamije kurwanya inda ziterwa abana,abahabwa ibisnindisha n’ibiyobyabwenge,abakoreshwa imirimo ivunanye ndetse n’abacuruzwa.

Yibukije abantu batwara ibinyabiziga kugendera muruhande rw’iburyo ndetse n’abanyamaguru bakagendera muruhande rw’ibumos o aho babisikana n’imodoka.Image result for Commissioner of police Kabera

Bana natwe tugususurutse umenye

Eugene




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *