Polisi yifashishije inzoka mu gutera ubwoba no kwemeza icyaha umugabo ushinjwa ubujura

Polisi yo mu gihugu cya Indonesia yagaragaye mu mashusho ihata ibibazo umugabo uziritswe amapingu, imutera ubwoba ishaka kumwemeza icyaha cy’ubujura ikoresheje kumushyiraho inzoka nzima.

Polisi yashyigikiye uburyo bwo gukoresha inzoka mu guhata ibibazo abacyekwaho ibyaha

Ibi byabereye mu ntara ya Papua, aho umwe muri bo yakozaga inzoka ku mugabo waboheshejwe ampingu akekwaho kwiba telephone ngendanwa.

Ny’uma y’aya mashusho, Umuyobozi w’igipolisi muri aka gace, ygaye bikomeye abapolisi bakoze ibi, gusa ashimangira ko inzoka yakoreshejwe nta bumara ifite.

Uyu muyobozi yahakanye amakuru yaavugaga ko babanje gukubita uyu mugabo, anaboneraho kuvuga ko aba bapolisi bafatiwe ibihano ku bwo kutitwara kinyamwuga ku ucyekwaho icyaha.

, umenyerewe mu kunganira mu mategeko abaregera guhungabanywa k’uburenganzira bwa muntu, yanditse kuri twitter ko ibi byagaragaye muri ayo mashusho bias n’ibiherutse kuba n’ubundi muri aka gace ka Papua, aho abapolisi bafungiye umugabo uharanira ubwigenge bw’aka gace mu cyumba kirimo inzoka.

Aba bapolisi, bumvikanye muri ayo mashusho batera ubwoba uyu bakekagaho ubujura; bamubwira ko bashobora kumushyira inzoka mu kanwa cyangwa mu ipantalo.

Papua ni agace ka Indonesia kuva mu 1969, kakaba gakungahaye ku mutungo kamere ndetse kamaze igihe gaharanira ubwigenge.

Mu Ukuboza 2018, Guverineri w’Intara ya Papua, Lukas Enembe yasabye igisirikare kuv muri aka gace nyuma y’ibikorwa byo kwibasira inyeshamba ‘Free Papua movement’ zirwanira ubwigenge bazishinja kwica abubatsi babiri bo mu gace.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *