Polisi yatangiye iperereza ku cyaha Cristiano Ronaldo ashinjwa cyo gufata umukobwa ku ngufu

Polisi yo mu mujyi wa Las Vegas yatangiye iperereza ku cyaha Cristiano Ronaldo ashinjwa n’umukobwa uvuga ko yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku ngufu.

Umukobwa witwa Kathryn Mayorga avuga ko Ronaldo yamufashe ku ngufu mu 2009, ubwo bari mu cyumba cya hoteli ‘Palms Hotel and Casino’ ndetse ngo nyuma akaza kumuha amadolari ahwanye na 375,000 kugira ngo atazamena ibanga.

Kathryn Mayorga w’imyaka 34 y’amavuko, ashimangira ko Ronaldo bajyane hanze kuri pisine ashaka kumusoma ku ngufu aranga, icyo gihe bari mu kabyiniro kazwi nka ‘Rain nightclub’ nyuma amukururira mu cyumba cy’iyi hoteli akabyiniro karimo amurongora ku ngufu atabishaka.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Ronaldo yacishije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati “ibyo uyu munsi batangaje, ni ibihuha,…amakuru y’ibihuha, bifuza kumenyekana bifashishije izina ryanjye, ni ibisanzwe, bifuza kwamamara bavuga izina ryanjye, yego, ni mu rwego rw’akazi, njye ndi umugabo wishimye kandi byose, byose ni byiza”. 

Mu mwaka wa 2017, ubwo ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage cyatangazaga iyi nkuru bwa mbere, abanyamategeko ba Ronaldo bahise bayihakana bivuye inyuma, bemeza ko ari ibihuha.

Umunyamategeko  Christian Schertz wunganira Ronaldo avuga ko ikinyamakuru cyatangaje iyi nkuru cyatandukiriye amahame y’itangazamakuru kigaharabika umukiriya we kinjira mu buzima bwe bwite.

Polisi itangaza ko muri Kamena 2009, aribwo yakiriye ikirego cy’uyu mukobwa avuga ko yafashwe ku ngufu, ariko ngo ntiyatangaza aho icyaha cyakorewe n’ibindi bisobanuro byimbitse.

Nk’uko BBC Sports ibitangaza, ngo Polisi y’i Las Vegas yatangiye gukurikirana iki kirego muri Nzeri 2018, mu gihe ihabwa ibimenyetso byimbitse.

 

Munezero Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *