Polisi yafashe umupfumu ukekwaho kwambura umugore miliyoni 4.2 Frw

Gatsibo— Polisi yataye muri yombi abagabo babiri barimo umupfumu w’imyaka 42, ibakurikiranyeho kwambura umugore Miliyon 4.2 Frw bamubeshya ko bazamufatira umujura wibye amafaranga ya musaza we.

Related image

Polisi yahise ibafata ibashyikiriza RIB

Aya makuru y’ibyabereye muu murenge wa Kiziguro yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Kanamugire Theobald, wavuze ko abo bagabo bombi bari bazi amakuru ko musaza w’uyu mugore yibwe ibihumbi 600 Frw, kandi ko uwo muryango basigaranye andi menshi bagashaka uko bateka umutwe wo kuyabambura.

Ati: “Ubundi mu muryango wo kwa Niyonsaba Zahara, umwana wabo yakorewe impanuka arapfa, umuryango uhabwa amafaranga menshi barayagabana. Musaza wa Niyonsaba yahawe agera ku bihumbi 600 ariko abantu baza kuyamwiba.”

yi nkuru ya IGIHE ikomeza ivuga ko Niyonsaba yasobanuriye Polisi ko umugabo umwe mu bakekwa yari azi amakuru ko bafite ayo mafaranga maze ahita ababwira ko yababonera umupfumu wabafasha kugarura ayibwe.

Bageze ku mupfumu usanzwe akorera mu murenge wa Kiziguro, nawe yarafite amakuru ko bafite amafaranga menshi maze abatuma kuzana ayo bafite kuri banki yose kugira ngo abone kubagarurira ya yandi 600,000 Frw yibwe.

Niyonsaba Zahara utarazuyaje, yahise ajya kubikuza 4,200,000 Frw ayazanira umupfumu nk’uko impapuro yabikurijeho zibyerekana.

Umumotari watwaye Niyonsaba ava kuri banki ajya ku mupfumu, nawe yemeje aya makuru.

Uyu mugore akigera kwa mupfumu, yatswe aya mafaranga ahabwa agaseke atazi ikirimo ategekwa kugafungura ageze mu rugo nabwo abanje kuhamagara kuri umupfumu kuri telefoni.

Niyonsaba na murumuna we bageze mui rugo bagerageje telefoni y’umupfumu basanga ntiriho, bapfunduye agaseke basangamo ivu n’impapuro zisanzwe.

Bahise bagwa mu kantu bitabaza Polisi, nayo ihiga  umupfumu iramufata, nyuma hakomeza gushakishwa n’uwabamugejejeho afatwa kuwa 2 Mutarama 2019.

Polisi yahise ibashyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho by’ubwambuzi bushukana.

 

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *