Polisi yafashe abantu babiri barukwirakwizaga urumogi mu baturage

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2021 Polisi y’igihugu yatangaje ko yafashe abantu babiri batuye mu Karere ka Nyabihu bakwirakwizaga urumogi mu baturage.

Abafashwe ni abagore umwe witwa Byukusenge Angelique w’imyaka 21 y’amavuko na Uwiduhaye M Therese ufitanye imyaka 25 y’amavuko aho bari bafite udupfunyika 2,836 tw’urumogi. Ni mugihe Byukusenge Angelique yafatanwe udupfunyika 1,000 naho Uwiduhaye Marie Therese yafatanwe udupfunyika 1,836. Bose bafatiwe mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kora, Umudugudu wa  Kageri.

Chief Inspector of Police (CIP) umuvugizi wa Polisi y’Intara y’Iburengerazuba Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko aya makuru y ose bayahawe biturutse ku makuru yaturutse mu baturage ubwabo.

Yagize ati”Ahagana mu gitondo saa yine abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bafashe  Byukusenge  Angelique bamufatira mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Kamashashi, Umudugudu wa Kibaya. Yafatanwe udupfunyika  tw’urumogi  1,000 avuga ko yari aruvanye i Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe  aruzaniye uwitwa Semana David w’imyaka 31 nawe utuye muri uyu  mudugudu wa Kibaya muri Nyarugunga, gusa yasanze twari tumaze iminsi tumufatanye udupfunyika 26 tw’urumogi tumushyikiriza Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB)’’.

Umuvugizi yakomeje avuga ko kugira Uwiduhaye Marie Therese afatwe byatewe na Byukusenge Angelique watanze amakuru yuko nawe urwo bamufatanye ariwe usanzwe arumuha, bityo akaba yahise afatanwa udupfunyika 1,836, Therese avuga ko akura mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge  kuko nibo bigiraho ingaruka nyinshi mu buzima  ndetse no ku gihugu muri rusange.

Nyabihu: Polisi yafashe abagore babiri barukwirakwizaga urumogi mu baturage

REBA HANO VIDEO Z’IBIGANIRO BYACU

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *