Police FC yirukanye abakinnyi 8 igura abandi

Ikipe ya Police FC yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bagera ku 8 barimo Peter Otema, ni mu gihe umunyezamu Bwanakweli Emmanuel na myugariro Mitima Isaac na bo bagombaga gutandukana n’iyi kipe ariko birangira bahagumye.

Mu rwego rwo gukora impinduka bitegura umwaka w’imikino utaha wa 2019-20, ikipe ya Police FC irimo kugenda yiyubaka aho yamaze kugura abakinnyi nka Savio, Benedata Janvier, Munyakazi Yussuf Rule n’abandi, yongerera amasezerano myugariro Nsabimana Aimable.

Gusa n’ubwo yongereyemo amaraso mashya, iyi kipe yamaze gutandukana n’abakinnyi bagera ku munani barimo rutahizamu Peter Otema nk’uko bamwe mu bakinnyi barekuwe n’iyi kipe babitangaje.

Abakinnyi basezerewe harimo Peter Otema, Muhinda Bryan, Serugendo Alafat, Ndayisaba Hamidou, Niyondamya Patrick bakunze kwita Gatoya, Manzi Huberto Sincere, Cyubahiro Janvier na Niyibizi Vedaste.

Uretse aba bakinnyi iyi kipe yateganyaga kurekura umunyezamu Bwanakweli Emmanuel ariko baza kugira ikibazo cyo kubura undi musimbura we biba ngombwa ko baba bamugumanye.

Undi mukinnyi ni myugariro Mitima Isaac ariko biba ngombwa ko ahaguma kuko nta musimbura we babonye hakiyongeraho ko ari intizanyo batijwe na APR FC.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *