Phiona Mbabazi yashyize ahagaragara ibiranga umugabo yifuza ko basangira ibyishimo by’ubuzima

Mu gihe gito umuhanzikazi Phiona Mbabazi asoje Kaminuza,yemeje ko yifuza umugabo ariko wujuje ibyo yifuza birimo kuba afite ubumenyi no gutanga umunezero.

yyy

Nyuma y’uko umuhanzi Phiona Mbabazi, umukobwa wamenyeka ubwo yitabigara irushanwa rya Tusker Project Fame 6,benshi bababazwa n’uko muzika ye igenda biguruntege, yemeje ko yabiterwaga n’amasomo menshi yakurikiranaga muri Mount Kenya none yarasoje ubu ni umuganga.

Phiona mu kiganiro yagiranye na Celebzmagazine.com kuri uyu wa gatandatu,yemeje ko yasoje amasomo y’ubuganga. Abajijwe igihe yitegura  gusezerera ubuseribateri yashimangiye ko ntamukunzi afite ariko ashyira ahagaragara ibiranga umugabo yifuza ko bazabana. Ati”ntamukunzi mfite ariko si uko namubuze ahubwo ndacyashishoza cyane.”

Mbabazi yemeje ko umugabo akeneye atari ufite amafaranga ahubwo ko ari ufite ubumenyi no mu mutwe byo kuyashakisha,kuba yubaha Imana n’uwo ariwe wese akarusho asenga cyane.Uyu muhanzikazi ashyize ahagaragara iri banga mu gihe byahwihwiswagwa ko akundana n’umuhanzi Mico The Best ariko yabihakanye.

Phiona Mbabazi yahamirije Celebzmagazine ko nyuma yo gusoza amasomo ari gukora umuziki ndetse akaba yaranatangije Company ye ikora imyidagaduro akaba akorera muri Marriot Hotel.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *