PGGSS8:Ku ikubitiro Bruce Melody na Christopher baguye miswi ninde uzegukana intsinzi?

Mumudugudu wa Rugarama, Akagali ka Nyarutarama, Umurenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa gatandatu itariki 26 Gicurasi 2018, abanyagicumbi  bari babucyereye aho bari baje  kwihera ijisho abahanzi bakunda dore ko hari bamwe bari bagiye kubaca iryera bwambere, ubundi bakaba barabumvaga mu bitangazamakuru gusa. Ku ikubitiro Bruce Melody na Christopher bahanganye rubura gica bamwe bemeza ko bo bombi bahatanira igihembo gikuru.

Nubwo kuri uyu wa gatandatu abaturage bari babanje kujya mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi, ukirangira batangiye kuza bisukiranya kubwinshi kuburyo umuntu yibazaga nimba bari bubone aho bakwirwa, gusa na mbere yuko urangira benshi biganjemo urubyiruko wagira ngo bari baharaye dore ko amwe mu makuru twahawe n’abari aho ngo hari abaturuka kure cyane kuburyo kugira ngo bahagere byabasabye kubyuka igicuku kuko bitwara amasaha menshi.

Mu kibuga cy’ibyatsi bya pasipalme cya Stade ya Gicumbi iherutse gusenyukaho bikomeye ibipande bibiri by’ahatwikiriye ndetse ikanika aho abafana bicara, izuba ni ryinshi ariko ntirigera kumubiri kubera ubukonje bwinshi buri muri aka gace, abashinzwe umutekano by’umwihariko Police y’u Rwanda n’abandi…bari gusaka buri umwe uri kwinjira muri stade mu mutuzo, abakozi ba Croix Rouge bari hirya no hino mu kibuga aho biteguye kurengera uwahura n’ikibazo, abafana bari kwica icyaka, abandi bari kwibaza ikigiye gukurikiraho.

Ku isaha ya saa munani n’iminota 57(14h57) nibwo aba bashyushyarugamba batangiye kwakira abagize akanama nkemurampaka ngo bajye mubyicaro byabo, ku ikubitiro bakaba barakiriye umuhanzi Tonzi, bakurikizaho Aimable Twahirwa ndetse na Lion IMANZI.

Abahanzi bakurikiranye ku rubyiniro Christopher na Bruce Melody bahinduye ishusho y’igitaramo abaraho barakangarana abandi basa nk’ababonekewe.

Kumwanya wa karindwi ba MCs bakiriye kurubyiniro umuhanzi Bruce Melody atangira aririmbira abafana indirimbo Ndakwanga, akurikizaho Ndumiwe, gusa agitangira kuririmba  stade hafi ya yose yatangiye kubyinana na we, abantu nyamwinshi  bazamura amaboko, abandi bazamura imyenda n’ingofero bamugaragariza urukundo banamuha icyizere ko igikombe ari icye nuko barabyina karahava, gusa hari abakobwa babyinaga bakaraga imbavu bamwereka ibimenyetso hejuru by’intoki 2 by’uko bamukunda cyane ko na we amaso abimwereka.

Haje gukurikiraho umuhanzi Christopher, akigera kurubyiniro abakobwa nyamwinshi byarabananiye kubyihanganira bamwe benda gusara, abandi bashakisha aho banyura ngo bamusimbukire aho ari kurubyiniro ariko abashinzwe umutekano w’abahanzi bazwi nk’aba Bouncers bababera ibamba gusa bakomeje kubyinana na we aho bari bari  bikaraga, bazamuka,bamanuka buhoro buhoro basa n’abamurembuza ngo abasange babyinane kandi bakaba barabikoraga birekuye nta byabindi usanga umukobwa afite isoni, akaba yararirimbye Ijuru rito na Simusiga.

Ntibyoroshye kwemeza ko hagati y’aba bombi hari ugomba kwegukana intsinzi kuko irushanwa rikiri ribisi ariko nanone ugenekereje nibo waheraho ku bw’ibyishimo bagaragarijwe ugereranyije n’abandi bahanzi bahatanye.

Twabibutsa ko mu bihe bitandukanye Bruce Melody yitabiriye iri rushanwa ni kenshi abakunzi b’umuziki bamezaga ko ntakabuza intsinzi ari iye ariko bikarangira abuze amahirwe. Ubushize nanone Christopher ukunze kuza mu myanya y’imbere yakunze gushyirwa mu majwi bikarangira abuze amahirwe.

Mu kiganiro cyahuje Celebzmagazine n’abakunzi b’umuziki I Gicumbi nyuma y’igitaramo wasangaga abenshi bavuga ko ntakabuza intsinzi bayibona hagati ya Melody na Christopher ahanini bashingiye mu kuba ari bo barimazemo igihe kandi bakunze.    Wowe urabibona ute?

 

Sibomana Emmanuel-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




One thought on “PGGSS8:Ku ikubitiro Bruce Melody na Christopher baguye miswi ninde uzegukana intsinzi?

Leave a Reply to Tizzo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *