Perezida Zuma agiye gusohora albumu y’indirimbo zo mu bihe bya Apartheid

Zuma wahoze ayobora  Afurika y’epfo agiye gusohora Album iriho indirimbo zivuga ku kubohora igihugu cye.

Jacob Zuma ari imbere y'amajana y'abamushigikiye aririmba mu gikorane ca politike itariki 9/04/2014

Zuma wahoze ayobora  Afurika y’epfo agiye gusohora Album

Akarere ka ethekwini kemeye gutanga ubufasha bwo gusohora iyi alubumu y’indirimbo zivuga ku kurwanya imiyoborere mibi no kuvangura amoko (Apartheid), abashinzwe umuco bukavuga ko ubu ari uburyo bwo kubungabunga umurage ndangamuco.

Ariko ishyaka riri ku butegetsi Democratic Alliance (DA) ryo rivuga ko ibi Zuma agiye gukora ari ugusesagura umutungo.

Zuma akunze kuririmba indirimbo izwi na benshi yitwa “Bring me my machine gun”, ugenekereje mu Kinyarwanda ‘Nzanira imbunda yanjye.’

Ethekwini ni Akarere karimo umujyi wa Durban hamwe n’indi mijyi iwukikije yose iri mu ntara ya Kwa Zulu-Natal, ari nayo Zuma avukamo ndetse igwiriyemo abayoboke be.

Zuma w’imyaka 76, yakuwe ku butegetsi n’ishyaka rye ‘African National Congress’(ANC) muri Gashyantare 2018 aregwa ibyaha bishingiye kuri ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu.

Mu gihe cyo kurwana intambara y’ivanguramoko (Apartheid) muri Afurika y’epfo, izi ndirimbo zagize uruhare runini mu gutuma abantu bashyigikira urw rugamba.

Abashinzwe umuco muri iki gihugu bavuga ko Zuma abifitemo impano kuko mu myaka ya za 80 na 90 na mbere yahoo, gusa abkiri bato mu barwanashyaka ba ANC  ntazo bazi.

Mu Ukuboza kw’umwaka ushize, Urukiko muri Afurika y’epfo rwafashe umwanzuro wo kurihisha Zuma umutungo wa leta yakoresheje aburana ku byaha yaregwaga byo kurya ruswa mu myaka irenga 10.

Ugereranyije igihugu cyatanze ari hagati ya miliyari na miliyoni 2 z’Amadolari mu bikorwa by’abammwunganira mu manza.

Image result for zuma




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *