Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yageze mu Rwanda yakirwa na Minisitiri Vincent Biruta

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwitezweho kongera imbaraga z’umubano w’Ibihugu byombi. 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, nibwo Perezida Macron yageze ku kibuga k’Indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, akaba yakiriwe  na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta. arikumwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François Xavier Ngarambe na Chargé d’Affaires wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin.

Perezida Emmanuel macron yanditse amateka yo kuba ari Umuperezida wa kabiri w’Ubufaransa, ukandagiye ku butaka bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uruzinduko rwa Perezida Macron rukaba rwitezweho gukomeza umubano w’ibihugu byombi, nyuma y’uko Ubufaransa bwakomeje gutungwa agatoki mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko yagiriye mu Rwanda byitezwe kandi ko agomba kugirana ibiganiro n’Itangazamakuru ku rwibutso rwa Gisozi ndetse akaza kujya gusura n’ibindi bigo bitandukanye birimo n’amashuri, Hakaba hanitezwe ko asiga afunguye Amabasade y’Ubufaransa mu Rwanda.

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yageze mu Rwanda muri iki gitondo cyo kuwa Kane

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yageze mu Rwanda yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta

REBA HANO VIDEO ZACU HANO

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *