Perezida w’u Bushinwa Xi Pinging n’umufasha we bakiriwe mu Rwanda – AMAFOTO

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na Madamu we, Peng Liyuan mu ruzinduko rwabo bagiriye mu Rwanda rw’iminsi ibiri.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018, ubwo Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na Madamu we basesekaraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, bakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Madamu ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Uru runzinduko rwa Perezida w’u Bushinwa na madamu we n’abandi bayobozi babaherekeje ruzamara iminsi ibiri. Ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga hakaba hategenyijwe ko yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu biro bye muri Village urugwiro.

Biteganyijwe kandi ko aba bakuru b’ibihugu bashyira umukono ku masezerano 15 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi [Rwanda & Chine], azibanda ku bucuruzi, ishoramari, ibikorwa remezo, umutekano n’ayandi.

Izindi gahunda zizakurikiraho, ni ukuzasangira ku meza amwe, nyuma uyu mukuru w’igihugu cy’u Bushinwa asure urwibutso rwa jenoside rwa Kigali, Ku Gisozi, nyuma afate rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo.

Xi Jinping agiriye uruzinduko mu Rwanda yari avuye mu gihugu cya Senegal, naho akaba yarahageze avuye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uru ruzaba nirwo rwa mbere mu mateka, umukuru w’igihugu cy’u Bushinwa agiriye mu Rwanda.Uru zinduko rwa Perezida Xi Jinping ruje  rukurikira urwa Perezida Paul Kagame  aherutse  kugirira  mu Bushinwa muri Werurwe 2017.

   

Amafoto: Village Urugwiro




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *