Perezida ucyuye igihe wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yateye utwatsi abamwikoma

Uwigeze kuba Perezida wa ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yasubije abantu bamwise ko yaba yarayoboye ikipe ari umukene wenda bikaba intandaro y’ibibazo byavutse mu ikipe ndetse nawe bikaza ku musiga yirukanywe.

Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere, RGB, Rwemeje ko Sadate Munyakazi ariwe  muyobozi wemewe n'amategeko muri Rayon Sports | IBYAMAMARE.comUyu mugabo wayoboye iyi kipe mu mwaka umwe gusa kuva 2019-2020 yahisemo gusubiza abo bantu abinyujije ku rubuga rwa Twitter ko ubuzima bwe yabuhariye Imana, ibyo bindi atabyitayeho.

255ba5bc697b4e4cf3fd0cd1ee45f1 | IBYAMAMARE.comNi ubutumwa yanditse burebure aho yasaga nuwishongoye kubashatse ku mwita umukene dore ko muri iyi kipe ubwo yari Perezida hari haragiye havugwamo ibibazo bya mikoro mu bakinnyi, aho Kapiteni Rugwiro Herve icyo gihe yaramwandikiye amusaba guhabwa kuri bamwe mu bakinnyi imishahara yarimaze igihe kirekire batayihabwa.

 

Icyo gihe Munyakazi Sadate yaje gusa naho ibibazo bimurenze azakwandikira umukuru w’Igihugu amusaba ko ibibazo biri mu ikipe ya Rayon Sports bamufasha kubikemura kandi hari benshi bakomeje kumutera ubwoba mu mikorere ye bishobora no kumuvira ibindi bibazo.

Nibwo mu mwaka ushize RGB yaje gusuzuma ibi bibazo isanga ntashingiro bifite ihitamo kumuhagarika imirimo yarashinzwe muri iyo Kipe ya Rayon Sports, ihitamo gushyiraho Umuyobozi w’inzibacyuho Murenzi Abdallah mu gukemura ibyo bibazo byari mu ikipe ikundwa n’abenshi.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

 

Ngirinshuti Christian

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *