Perezida Trump n’umugore we i Paris- REBA AMAFOTO

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump n’umugore we Melanie Trump bagiriye uruzinduko mu Bufaransa, bakirwa na Perezida w’iki gihugu, Emmanuel Macron n’umugore we.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2018, Perezida Trump na Macron bahuye bagirana ibiganiro birebana n’umutekano mu gihe hibukwa ku nshuro y’i 100 ishize intambara ya Mbere y’Isi irangiye.

Aba bakuru b’ibihugu by’ibihangange baganiriye ku ntambara yo muri Siriya na Yemeni, ku kibazo cy’ihindagurika ry’ibihe,…

Mbere y’uko babonana, Perezida Trump yanenze Perezida Macron ku magambo yavuze ko umuryango w’ibihugu by’i Burayi ukwiye gushyira igisirikare hamwe ngo ushobore kwirinda ibitero bushobora kugabwaho na Amerika, Ubushinwa hamwe n’Uburusiya.

Perezida Trump avuga ko ayo magambo “atukana cyane” ku butumwa bwumvikanamo agahinda yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Trump yagize ati “Turifuza u Burayi butajegajega, ni ikintu cy’ingenzi kuri twe, icyo aricyo cyose tugomba gukora mbere y’ibindi ndetse n’ibindi birenze, bigomba kuba ari ibintu twembi dushaka”.

Yakomeje agira ati “Turifuza gufasha u Burayi ariko bwo bukagira ubwoba”.

Ku magambo Macron yari yavuze mbere y’uko babonana ko uburayi butagomba kwizera Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya, Trump yayanenze agira ati “Perezida Macron w’u Bufaransa yasabye ko u Buraya bwitunganyiriza igisirikare ku bw’intego yo kwirinda USA, u Bushinwa n’u Burusiya, yaratukanye cyane ahubwo u Burayi bwari bukwiye kubanza kwishyura amafaranga busabwa gutanga muri OTAN Amerika itangamo menshi”.

Abakuru b’ibihuu bagera kuri 70 nibo bitabiriye ibyo birori by’i Paris byo kwibuka  igihe intambara y’Isi yose yahagararaga nyuma y’amasezerano amaze imyaka 100 yashyizweho umukono ku wa 11 Ugushyingo 1918.

 

Munezero Janvier/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *