Perezida Trump yinjiye mu by’ ifungwa ry’ umuraperi A$ap Rock ufungiye muri Suwede

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito ubwo tariki 30 Kamena umuraperi ukomeye cyane muri Amerika Rakim Mayers afashwe agafungwa azira gukubita no gukomeretsa. Ibi bitashimishije na gato umuraperi akaba n’umukire Kanye Weste, byatumye na Perezida Donald Trump abyivangamo kubw’umubano asanzwe afitanye na West.

Image result for Rakim MayersRakim Mayers afunzwe azira gukubita no gukomeretsa

Rakim Mayers w’imyaka 30 akaba azwi ku izina rya A$AP Rocky, yafatiwe mu gace kitwa Stockholm muri Suwede, bikaba byaramubujije no kwitabira igitaramo gikomeye kiswe Wireless Festival cyari kubera mu majyaruguru y’ umujyi wa London mu Bwongereza.

Perezida Trump nawe yinjiye mu by’ ifungwa ry’ umuraperi A$ap Rock ufungiye muri Suwede

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Donald Trump yijeje Kanye West ko ajyiye kureba uburyo yabiganiraho n’ubuyobozi bukuru bwo mu gihugu cya Suwede, kugira ngo A$AP Rocky arekurwe,.

Yagize ati” Ndaza kureba Ministiri w’intebe wa Suwede nizeyeho ubuhanga mu kureba icyakorwa kugira ngo A$AP arekurwe. Rero abantu benshi baraza kwishimira igisubizo kiza mu masaha make ari imbere”.

Gusa nubwo Perezida Dolnald Trump avuga ibi, ntiyemeranywa n’umwe mu banyamategeko wo muri Suwede wamaze gutangaza ko kuba Perezida Trump yirirwa ahamagara abasitari bakomeye cyane nka ba Justin Bieber ndetse na ba Kanye West abamenyesha iby’aho ikibazo kigeze, ko bidakuraho na gato ibyo amategeko ateganya ku munyacyaha.

Umuryango wa Kanye West n’umugore we Kardashian West washimiye bikomeye uburyo Perezida Trump yasesenguye agasanga agomba gushishikazwa n’ifungurwa ry’uyu muraperi uri mu bavuga rikumvikana A$AP Rocky.

Kardashian yagize ati” nshimiye byimazeyo ubuyobozi bwacu budahwema gushyigikira ubutabera. Kandi birashimishije”

Image result for kanye westKanye West yaherukaga gutabaza

Ubu abafana ndetse n’andi matsinda akomeye haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi hose, bamaze imisnsi bazindukira mu myigararambyo igamije gusaba ko Leta ya Suwede yarekura bwangu umuraperi A$AP Rocky nkuko umuvuguzi we mu mategeko avuga. 

Ati”ubundi biriya byabaye ni igikorwa cyo kwitabara mu gihe watatswe, kandi abagabo barenga babiri bari badukurikiye badushotora aho twanyuze hose”.

Ubu Meyers ndetse n’abasore b’ibigango bamurinda barafunze kuva tariki ya 3 Nyakanga nkuko byashyizwe ahagaragara no ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza umuntu uryamye hasi wahohotewe cyane na Mayers.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa bafunzwe, bategetswe kuba bacumbikiwe ibyumweru bibiri ,nyamara ubu nibwo urukiko ruvuga ko Police igomba kubanza gufata ikindi cyumweru cy’iperereza. Nyuma y’ibi nibwo ubucamanza buzafata icyemezo, nyamara uburanira Mayers mu mategeko Slobodan Jovic yavuze ko ari igukerereza gusa.

 

Theogene Uwiragiye

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *