Perezida Trump na Kim Jong Un barahurira muri Vietnam mu mpera za Gashyantare

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko agiye guhurira na Kim Jong Un, uyobora Koreya ya Ruguru, mu murwa mukuru wa Vietnam Hanoi mu mpera z’uku kwezi.

Kuri iyi nshuro bazahurira muri Vietman mu kwa kabiri.

Trump wabitangaje abinyujijwe ku rukuta rwe rwa Twitter, yahamije ko ibiganiro by’aba bombi bizaba kuwa 27 na 28 Gashyantare uyu mwaka; ni ukuvuga mu mpera z’uku kwezi.

Aba bakuru b’ibihugu by’ibihangange ku isi, bagiye guhura ku nshuro ya kabiri nyuma y’ibiganiro biherutse kubahuriza muri Singapore mu mwaka ushize wa 2018.

Trump yavuze ko Koreya ya Ruguru ari igihugu gifite ubukungu bukomeye, ndetse ko yifuza guhura na mugenzi we Kim, mu rwego rwo gukomeza ibiganiro by’amahoro yagati y’ibihugu byombi.

Koreya ya Ruguru ifatwa nk’igihugu gikomeye ku mugambi wo gucura ibitwaro kirimbuzi  bya nikeleyeli, ari nayo mpamvu Amerika ishaka ko ihagarika ibi bikorwa yita ko biteye impungenge isi.

Perezida wa Amerika [Donald Trump] na mugenzi we wa Koreya y’Amajyaruguru [Kim Jong Un], baherutse guhurira muri Singapore.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *