Perezida Robert Mugabe guhirikwa ku butegetsi instinzi yo kwishyira ukizana kw’abazungu

Zimbabwe ni igihugu gifite amateka yihariye ku mugabane wa Afurika, kimaze imyaka 30 kiyobowe na Robert Mugabe, umwe mu bamaze igihe kirekire ku butegetsi utishimiwe n’abazungu nyuma yo kubambura ibikingi akabyegurira abanyagihugu.

Robert Gabriel Mugabe yamenyekanye kuva mu 1980 ubwo yatorerwaga umwanya wa Minisitiri w’Intebe yaje kuvaho nyuma y’imyaka irindwi ahita aba Perezida. Uyu yakunze gufata imyanzuro n’ibyemezo bikomeye rimwe na rimwe ntibivugweho rumwe ndetse hakaba n’igihe bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Image result for Robert Mugabe

Perezida Robert Mugabe yamaze gusezera ku butegetsi

Perezida Mugabe ni umuyobozi wa ZANU-PF kuva mu 1975, ishyaka rya politiki ryiganjemo abamufashije mu ntambara yo kubohora iki gihugu cyafatwaga nk’ikigega cya Afurika y’Amajyepfo.

Iki gihugu kitwaga Rhodesia, izina Zimbabwe yahawe n’abakoloni b’Abongereza bayiyoboye igihe kitari gito bigabanya ibikingi bambuye abenegihugu b’abirabura. Perezida Mugabe wamaze gusezera kubutegetsi  akomoka mu muryango woroheje wa Shona, utuye Kutama mu Majyepfo ya Rhodesia ariyo yaje kuba Zimbabwe.

Intamabara yo kwambura abazungu ibikingi yagize ingaruka ku bukungu bw’igihugu

Perezida Mugabe yize muri Kaminuza ya Harare mbere yo gukomereza muri Ghana aho yayobotse ibitekerezo byo kwibohora bya Marxism. Uyu mugabo w’umuhanga yafunzwe hagati ya 1964 na 1974, ahungira muri Mozambique kugeza atangije urugamba rwo gukura igihugu mu maboko y’abakoloni.

Minisitiri w’Intebe udasanzwe, Mugabe wo mu 1980 yabaye umuyobozi ushishikajwe no kubaka igihugu. Uyu mugabo yaharaniye ubwiyunge bw’abanyabikingi b’abazungu bazwi nk’Abanya-Zimbabwe bera hamwe n’abaturage kavukire. Uyu mutegetsi yaharaniye politiki y’uburezi kuri bose n’ubwisungane mu kwivuza.

Mugabe yatangiye kuyobora Zimbabwe mu myaka ya 1980

Zimbabwe yateye imbere ku buryo butangaje birushaho gukomera Mugabe abaye Perezida. Igihugu cyabaye intangarugero ku buyobozi bwe, gifatwa nk’inkingi ikomeye y’ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo. Ni igihugu cyasaguriye amasoko y’ibindi bihugu, kiyambazwa n’imiryango mpuzamahanga igura ibiribwa byo kugoboka ibice birimo amapfa n’intambara. Ni muri urwo rwego, Harare yagobotse Mozambique mu gihe cy’intambara yahitanye abatari bake.

Politiki yo gusigasira ubutegetsi bwe akoresheje inzira zose zishoboka yatumye Zimbabwe itangira urugendo rugana mu icuraburindi.

Perezida Mugabe, yasenye ibyo yubatse nyuma yo kwambura abazungu ibikingi, atangira gutakarizwa icyizere mu ruhando rw’amahanga kuva mu myaka ya 2000.

Uyu mukambwe benshi babonaga nk’intwari ya Afurika yabagejeje ku bwigenge yafunze abatavuga rumwe nawe, ibikingi byegurirwa abenshi mu mpirimbanyi zamufashije kugera ku butegetsi.

Bamwe mu bazungu barahunze abandi bakwira imishwaro, ibikingi bikomeza kwegurirwa abirabura badafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kubibyaza umusaruro, igihugu kirakena gitangira gusaba imfashanyo z’amahanga. Ntibyarangiriye aho kuko Zimbabwe yafatiwe n’ibihano by’ubukungu n’ibihugu bikomeye mu bihe bitandukanye. Icyo gihe Mugabe yagerageje kwiyambaza ibihugu byo muri Aziya birimo u Bushinwa ariko biranga igihugu kigwa mu kangaratete k’ubukene.

Ubukungu bw’iki gihugu bwari bushingiye ahanini ku musaruro wabyazwaga ibikingi. Icyemezo cya Mugabe cyo kohereza ingabo mu ntambara ya DRC cyarushijeho kuzahaza ubukungu bw’icyo gihugu.

Banki Nkuru y’Igihugu yatangiye gucura amafaranga yo kuziba icyuho no guha ingurane abaharaniye ubwigenge. Igihugu cyatakaje ubushobozi bwo kugenzura agaciro k’ifaranga.

Mu 2008, idolari rya Zimbabwe ryatakaje agaciro ku kigero kitari kigera kibaho, kingana na 231.000.000%. Hakozwe inoti ya miliyari 1000 z’amadolari y’icyo gihugu, hakoreshwa uruvangitirane rw’amafaranga y’ibindi bihugu ariko idolari rya Amerika rikayarusha agaciro.

Hitabajwe inoto za miliyari eshanu ariko biranga biba iby’ubusa

Ubukungu bwaguye hasi, abahanga bagorwa no kubona amagambo abisobanura mu buryo butomoye. Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari FMI, giherutse gutangaza ko umusaruro mbumbe, PIB, uzasubira inyuma ku kigero cya 2.5 % muri 2017. Igihugu kigeze ahakomeye mu bijyanye no gusubira inyuma mu by’ubukungu, ibyo abahanga bita ‘hyperinflation.’

Zimbabwe ituwe n’abaturage bagera kuri 16,337,760, ikoresha amafaranga atandukanye arimo Idorali rya Amerika, Irandi ryo muri Afurika y’Epfo, ama-Euro, Renminbi, Ama- Rupee yo mu Buhinde, ama-Pound ndetse n’ama- Pula yo muri Botswana.

Ibibazo by’ubukungu, ubukene bukabije n’ubushomeri mu rubyiruko ntibibuza Perezida Mugabe gutanga akayabo mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Perezida Mugabe ubwo aheruka kwizihiza imyaka 93 y’amavuko mu birori by’akataraboneka yatangaje ko aziyamamariza indi manda y’imyaka itanu mu 2018, umugambi avuga ko udashobora gutambamirwa n’umwana w’umuntu usibye Imana yonyine. Yagize ati “ Imana yanshyize ku butegetsi niyo yonyine izankuraho.”Iyi mvugo ntiyamuhireye kuko ubu yamaze kumanika amaboko asezera ku butegetsi ndetse akaba ashobora gukurikiranwa n’urukiko rwa ICC

Mugabe aheruka kwizihiza isabukuru y’imyaka 93, ni we Perezida uri mu bakuze bamaze kuyobora igihe kirekire ku butegetsi

PerezidaMugabe, ushaje kurusha abandi, yavutse kuwa 21 Gashyantare mu 1924, ayoboye iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1987.

Kuva Shimon Peres, Minisitiri w’Intebe wa Israel afashe ikiruhuko cy’izabukuru; Perezida Mugabe wa Zimbabwe niwe mukambwe uruta abandi ukiri ku butegetsi ku isi. Uyu musaza wateganya kurangiza manda itaha afite imyaka 99 ntibyaje kumuhira kuko igisirikare cy’igihugu cyamaze kumuhirika kubutegetsi

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *