Perezida Paul Kagame na Madame bakingiwe icyorezo cya COVID19

Kuri uyu wa Kane Perezida w’u Rwanda arikumwe n’umufasha we Jeannette Kagame bakingiwe icyorezo cya COVID19 ku bitaro bya King Faisal mu mujyi wa Kigali.

Perezida Paul Kagame na Madame we bakingiwe COVID19

Mu cyumweru gishize u Rwanda rwakiriye inkingo za Mbere zo gukingira #COVID19

Ni indege yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku itariki ya 3 Werurwe 2021 itwaye icyiciro cya mbere cy’inkingo z’icyorezo cya #COVID19 ziri muri gahunda ya Covax.

Ni inkingo ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zabanje kugera ku but aka bw’u Rwanda bityo izindi zibasha kuhagera zingana n’ibihumbi 102,960 kuri uwo mugoroba zo zikaba zari mu bwoko bwa Pfizer.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko u Rwanda ruzakira izindi mu mpera z’uku kwezi zingana hafi n’ibihumbi 500.

Ku ikubitiro hamaze gukingirwa abantu 228.954 barimo abakozi bo kwa muganga,abarengeje imyaka 65 y’amavuko,abasanganywe izindi ndwara n’abandi bafite ibyago byinshi byo kwandura COVID19.

Ku munsi wejo hari abantu bakingiwe bangana hafi n’ibihumbi icyenda 90,000 bose hamwe abakingiwe bakaba bageze ku bihumbi 230,000 barimo n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel uherutse gukingirwa ku bitaro bya Masaka.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakingiwe COVID19

 

Madame Jeannette Kagame yakingiwe icyorezo cya COVID19

REBA HANO VIDEO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *