Perezida Museveni yemeje ko napfa azazuka

Perezida  w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni  yatangaje ko napfa azazuka kubera ko ari umukritu ukomeye cyane kandi ko nawe azazuka nka Yezu,ikindi kandi ko adatewe ubwo n’urupfu kuko Yezu yarutsinze.

Ikinyamakuru The Dail Monitor cyanditseko ibi Museveni yabivugiye mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gukusanya amashiringi yo kubaka katedarale ya Lira muri Diyosezi ya Lira kuri uyu wa Gatandatu.

Musenyeri  Joseph Franzelli yakira Perezida Museveni mu muhango wo gutangiza umushinga w’inyubako  kuri stade ya Akii-Bua

Perezida Museveni mu ijambo yavugiye muri uyu muhango yagize ati: “Twese turi abakirisitu, kuko Yesu yaje, akitanga agapfa, agahambwa ariko akazuka. Igihe yazukaga, yaduhaye twese icyizere ko natwe tuzazuka. Iyaba Yesu atarazutse, nta bukirisitu bwaba buriho. Yego sindapfa ngo mbashe kuzuka, ariko nizeye ko nimfa nzazuka kuko ndi umukiririsitu “

Museveni mu gushimangira iri jambo, yifashishije umurongo wa Bibiliya uboneka mu rwandiko 1 Abakorinto 15:26 havuga hati: “Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu”

Museveni mu kugaragaza ko ashyigikiye umushinga w’iyi nyubako yahise atanga Miliyoni 90 ako kanya, anagura ikimasa Miliyoni 10, anasezeranya ko azatanga izindi Miliyoni 310 z’amashiringi ya Uganda.

Hari n’abandi bayobozi bitanze barimo abadepite n’aba Minisitiri. Kubaka no kuvugurura izi nyubako ngo bigamije kwitegura kwizihiza yubile y’imyaka 50 iyo Katedarali ya Lira imaze ibayeho.

Mu minsi yashize mu biriro byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50  Diyosezi ya Kampala imaze ibayeyo Perezida Museveni nabwo yari yanagje ko Papa Frnancis yamusengeye agakira imvune yari afite ku kaboko.

Uyu mushinga wo kubaka iyi katedarari byitezweko  uzatwara asaga Miliyari ebyiri z’amashiringi ya Uganda.

Zigama Theoneste-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *