Perezida Magufuli, Diamond na Sepetu, bagaragaye mu muhango wo gusezera umurambo wa King Majuto- AMAFOTO

Ku wa Kane tariki ya 9 Kanama 2018, nibwo ibyamamare birimo Perezida John Magufuli, Jakaya Mrisho Kikwete, Diamond, Wema Sepetu n’abandi batandukanye bagaragaye mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma umunyarwenya wakunzwe cyane muri Tanzania, Amri Athuman wari uzwi ku izina rya King Majuto.

Ni umuhango wabereye i Dar es Salaam, nyuma y’umunsi umwe, King Majuto apfuye azize kanseri yo mu bugabo (prostate). Yaguye mu Bitaro by’igihugu bya Muhimbili biri mu Mujyi wa Dar es Salaam.

 

Ibindi mu mafoto:

10 Kanama 2018.

Perezida Magufuli ari mu bakundaga mu buryo bukomeye urwenya, ni na we wamushakiye amafaranga yo kujya kwivuza mu Buhinde mu mwaka washize ubwo yari atangiye kuremba

Perezida John Magufuli ubwo yasezeraga umurambo wa Majuto

Umuyobozi w’Intara ya Dar es Salaam, Paul Makonda

John Magufuli na Kikwete bahuriye muri uyu muhango

Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania ubwo yasezeraga umurambo wa Majuto

Jakaya Kikwete yihanganishije umugore wa King Majuto

Umwe mu bayobozi bakomeye muri Chama Cha Mapinduzi CCM, Humphrey Polepole

Umugore wa King Majuto, Aisha Yusuf[hagati] asigaye mu gahinda

Diamond Platnumz ari mu bari bateruye umurambo wa King Majuto

Wema Sepetu yaherekeje Majuto

Umukinnyi wa filime Salma Jabu ‘Nisha’ yarize mu buryo bukomeye

Umurambo wa King Majuto wagejejwe iwabo muri Tanga




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *