Perezida Magufuli ayoboye urutonde rw’Abaperezida 10 bize kurusha abandi muri Afurika.[URUTONDE]

Perezida  wa Tanzaniya, Dr. John Pombe Magufuli niwe mukuru w’igihugu wize ku rwego ruhambaye kurenza abandi ku mugabane wa Afurika nk’uko byatangajwe n’urubuga AnswerAfrica.

Image result for magufuli

Perezida Magufuli ayoboye abandi mu bize ku rwego ruhambaye muri Afurika.

Uru rutonde ruje nyuma y’iminsi mike, Africa54 itangaje ko Dr. Magufuli ari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’Abakuru b’Ibihugu 5 beza muri Afurika.

Urutonde rw’uyu munsi rugaragaza Abaperezida n’amashuri bize bagahabwa impamyabumenyi bihambaye muri Kamibuza.

 

Urutonde rw’Abaperezida 10 bize bihambaye muri Afurika n’impamyabumenyi bafite.

1. Dr. John Pombe Magufuli—Tanzania

Dr. Magufuli ni Perezida wa Tanzaniya kuva muri 2015, Ari gukora cyane ngo azane impinduka zigaragara mu miyoborere no mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu.

Image result for magufuli

2. King Mohammed IV—Morocco

Umwami Mohammed IV ayoboye Morocco kuva mu mwaka w’1999, umwanya yegezeho asimbura se, Hassan. Niwe ufite ububasha burenze ubw’abandi mu gihugu kandi anashyiraho Minisitiri w’intebe.

Dore ibyo yize n’impamyabumenyi afite.

3. Peter Mutharika—Malawi

Perezida Mutharika ayobora Malawi kuva muri 2014. Yageze ku butegetsi asimbura mukuru we Bingu wa Mutharika wapfuye muri 2012.

Image result for peter mutharika

Dore ibyo yize n’impamyabumenyi afite.

4. Alassane Ouattara—Ivory Coast

Alassane Ouattara yageze ku butegetsi muri 2010. Uyu mukuru w’Igihugu yize Ubukungu ndetse yanerekanye ko abishoboye kuko yazahuye ubukungu bwa Ivory Coast kuko iki gihugu kiri mu bifite ubukungu bwifashe neza ku mugabane.

Dore ibyo yize n’impamyabumenyi afite.

5. Mulatu Teshome—Ethiopia

Mulatu Teshome yabaye mu buyobozi bwa Ethiopia kuva muri 2013. Yakoze mu myanya y’ubuyobozi itandukanye kugeza ubwo atorewe n’inteko ishinga amategeko.

Image result for Mulatu Teshome

Dore ibyo yize n’impamyabumenyi afite.

6. Ameenah Gurib—Mauritius

Ameenah Gurib ayobora Mauritius kuva muri 2015. Ni umugore wa gatatu uyoboye igihugu ariko akaba uwa mbere utowe n’abaturage. Amaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera kwihuta mu iterambere Mauritius iri kugeraho.

Related image

Dore ibyo yize n’impamyabumenyi afite.

7. Ibrahim Boubacar Keita—Mali

Ibrahim keita ayobora Mali kuva muri 2013.Uyu mugabo ubuyobozi bwe bwubakiye ku kurandura ruswa mu gihugu.

Related image

Dore ibyo yize n’impamyabumenyi afite.

 

8. Faure Essozimna Gnassingbe—Togo

Faure Gnassingbe yabaye Perezida wa Togo kuva ku itariki 24 Mata 2005.Yagiye ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa se Gnassingbe Eyadema wayoboye igihugu imyaka 38.

Related image

Dore ibyo yize n’impamyabumenyi afite.

9. George Weah—Liberia

George Weah ni perezida wa 25 wa Liberia kuva muri 2018.Uyu mugabo mbere yo kujya muri polotiki yabanje kuba umukinnyi ukomeye wa ruhago ndetse ari no mu b’ibihe byose Afurika yagize.Yakinnye UEFA Champions League no muri shampiyona y’Ubwongereza. Niwe mukinnyi rukumbi watwaye igihembo cy’umukinnyi uhiga abandi ku isi (FIFA balon d’or).

Image result for George Weah

Dore ibyo yize n’impamyabumenyi afite.

10. Hage Geingob—Namibia

Hage Geingon ni Perezida wa Namibia kuva muri 2015, umwanya yagezeho nyuma yo gukora indi mirimo itandukanye mu buyobozi bwa Namibia.

Image result for Hage Geingob

Dore ibyo yize n’impamyabumenyi afite.

Nubwo iki gitangazamakuru cyagaragaje urutonde rw’Abaperezida 10 bize ku rwego rwo hejuru, hari n’abandi batagaragajwe kandi bafite impamyabumenyi zitandukanye bakuye mu mashuri bize cyangwa izo bahawe ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa byahinduye ubuzima bwa benshi, muri abo harimo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ufite impamyabumenyi zitandukanye.

Perezida Kagame ageza ijambo ku banyeshuri ba Kaminuza ya Fatih

Nk’aha Perezida Kagame yari yahawe impamyabumenyi y’ikirenga na kaminuza yo muri Turukiya.

Ubwenge n’uburere ni bimwe mu by’ingenzi bikwiye kuranga umuyobozi mwiza. Niyo mpamvu nk’uko Plato, umuhanga muri Filozofiya  yabivuze umuyobozi wize ashobora kuyobora neza kurusha mugenzi we utarize.

Nubwo ibihugu bya Afurika bikunze kugarazwa nk’ibidateye imbere hashingiwe ku kigero cy’abize muri rusange, binagaragara ko abayobozi bakomoka kuri uyu mugabane bari mu bize ku rwego rwo hejuru.Ibi byagiye bigaragara mu bihe byashize kandi no ku bayobora muri iki gihe.

 

Niyikiza Theoneste—Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *