Perezida Kagame yakiriye Patriots BBC yaserutse neza muri Baskestball Africa League:AMAFOTO

Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida yakiriye ikipe ya Patriots yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya ‘Baskestball Africa League’ yaberaga mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri.

Amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mikino y’Intoki ya ‘Basketball Africa League’ yabaga ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afrika by’umwihariko mu gihugu cy’u Rwanda ikaba yaratangiye tariki ya 16 kugeza 30 Gicurasi 2021, imikino yese yabereye Kigali Arena.

Ikipe ya Patriots BBC yabashije kujya muri aya marushanwa yabashije kwitwara neza ugereranyije n’andi makipe yari yitabiriye iri rushanwa. Patriots BBC imaze imyaka hafi irindwi yitabiriye irushanwa ibasha kugera mu makipe ane ya mbere ¼ itsinzwe n’ikipe ya Petro de Louanda yo muri Angola.

Mu kubashimira Perezida Kagame yabashije kwakira bamwe mu bakinnyi bari bagize itsinda ryose mu bwitange bagaragaje no guhesha igihugu ishema bakabasha kuza mu makipe ane ya mbere muri Afrika.

Perezida Kagame wagiye anitabira imwe mu mikino y’iyi ikipe ubwo yakinaga yatanze impanuro ku bwitange bagaragaje muri iyi mikino n’ubwo bwari ubwa mbere yitabiriye irushanwa.

Ati“Gutsinda no gutsindwa bibaho mu buzima. Iyo utsinzwe, ntugapfushe ubusa icyo gihombo, kuko icyo gihombo kigusigira amasomo menshi yo kwiga. Iyo bigusigiye uburyo bugufasha gutera imbere kurushaho, uba urimo utsinda. ”

Akomeza avuga ko Igihugu, kiba kigomba gushora imari mu bikorwa bya siporo. Ariko hari umusanzu ugomba gutangwa, ibyo bituma icyo winjije ugaragarira mu bikorwa. asoza abizeza kuzaba umusanzu ukwiriye.

Ku munsi wejo imitino nibwo yashyizweho akadomo. Aho ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye iki gikombe itsinze ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia.

AMAFOTO

Ikipe ya Patriots BBC yakiriwe n’umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro

Kapiteni wa Patriots BBC ubwo yashimiraga umusanzu Perezida Kagame atanga mu ikipe

 

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *