Perezida Kaboré yishimiye guhurira na Kagame mu Bubiligi- AMAFOTO

Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso, yagaragaje ko yishimiye guhurira na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame i Bruxelles mu Bubiligi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018, Perezida Kaboré yagize ati “Amahirwe yo guhura ku munsi w’inama yiga ku iterambere “Journée Européenne de développement’ na bagenzi banjye Paul Kagame na Issoufou Mahamadou [Perezida wa Niger]”.

Aba bakuru b’ibihugu bahuriye  i Bruxelles aho bitabiriye  Inama ya 12 ngarukamwaka y’u Burayi yiga ku Iterambere ‘European Development Days’ iteganyijwe ku matariki ya 5 -6 Kamena 2018.

Perezida Kaboré na Kagame basanzwe ari inshuti

Aba bayobozi bombi basanzwe bafitanye umubano mwiza mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, ku wa 18 Nyakanga 2016, Perezida Kagame yakiriye mugenzi we, Kaboré i Kigali. Ku wa 16 Gashyantare 2018,  Roch Marc Kaboré i Ouagadougou na we yagiranye ibiganiro na Kagame, ubwo yitabiraga inama izwi nka “Munich Security Conference”.

Perezida Kagame na Kaboré, mu magambo bakunze kwandikirana, bakunze kugaragarizanya ubuvandimwe ndetse n’ubucuti. Ubwo Kagame yatsindaga amatora y’umukuru w’igihugu muri Kanama umwaka ushize, Perezida Kaboré yamutangarije ko anejejwe n’iyo ntsinzi ye.

Yagize ati “Muvandimwe Paul Kagame, ndagushimiye Paul Kagame nyuma yo gutorerwa indi manda ku buyobozi bw’u Rwanda.”

Perezida Kagame na we yamusubije mu Cyongereza no mu Gifaransa mu nyandiko uwagenerekereza yagira ati “ Birashimishije cyane, urakoze muvandimwe Kaboré.”

Mu bibi n’ibyiza, aba bayobozi b’ibihugu byombi bagaragarizanya ko bari kumwe. Ku wa 13 Kanama 2017, mu murwa mukuru Ouagadougou ubwo hagabwaga igitero cy’iterabwoba, kigahitana abantu 18, Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we Roch Marc Christian Kaboré, n’abaturage b’iki gihugu muri rusange.

Aho yagize ati “Twihanganishije abaturage ba Burkina Faso ku bw’ubuzima bw’abaguye mu gitero cy’iterabwoba uyu munsi i Ouagadougou. Nifatanyije na mugenzi wanjye Perezida Roch Marc Christian Kaboré mu kurwanya ibitero mu gace ka Sahel”.

Ibihugu byombi (Rwanda na Burkina Faso) bihuriye ku isoko rimwe mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (Single African Air Transport Market),…

Roch Marc Christian Kaboré yishimiye guhura na Perezida Kagame

Perezida Kaboré avuga ko ari amahirwe guhura na Kagame na Issoufou Mahamadou wa Niger

 

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *